Nyarugenge: Abacuruzi biyemeje gutanga imbaraga zabo zikubaka igihugu

Abagize urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Nyarugenge biyemeje gutanga imbaraga zabo mu gukomeza kubaka igihugu, aho kukibera intwaro zo kugisenya, nk’uko byakorwaga na bamwe mu bacuruzi mu gihe cya jenoside. Ibi byagarutsweho ubwo u Rwanda rukomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30, abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

kwamamaza

Mu gikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa jenoside ruherereye ku gisozi, Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyarugenge bibukijwe uruhare rubi bamwe mu bacuruzi bagize mu gihe cya jenoside.

Senateri Evode UWIZEYIMANA, yagize ati: “abikorera burya mufite amafaranga kandi niyo atuma tubaho, agatuma igihugu gitera imbere kuko ibikorwa birivugira. Rero biragayitse kuba mu bihe byashize baragize uruhare mu kuvutsa ubuzima bagenzi babo ndetse no kwica abakiliya babo."

"Ntibacuruza se? none kubona amafaranga bisaba ko twebwe abakiliya tubazanira amafaranga. Byanga bikunda hari uruhare tugira. Kwica umukiliya wawe nk’umuntu wazaga kuguteza imbere, ubwabyo biragayitse. Tubona abacuruzi mu kugura ibikoresho byifashishijwe mu gukora jenoside! Mu kugura imipanga! Kubona abacuruzi nka ba Kabuga, actionaire promaire muri RTLM.”

JOHN KIVENGE, uhagarariye abikorera mu karere ka Nyarugenge, avuga ko hari impamvu hateguwe iki gikorwa ndetse ko hari isomo abikorera bakwiye kugikuramo.

Ati: “Twashakaga kugira ngo abacuruzi bamenye by’ukuri ibintu byakorwaga mbere ya jenoside, n’uko abacuruzi bitwaye muri jenoside n’uko na nyuma, uyu munsi, bari kwitwara.”

“rero twashakaga ko abacuruzi baguka mu bwonko, batekereze, twe kujya twicara gusa twumva ko abacuruzi, ibikorwa abandi bakora bitatureba. Biratureba na cyane. Ariko twaravuze tuti nkatwe ku rwego rw’Akarere nta kintu twakora?kugira ngo abari hafi yacu, ababandi batabasha kugera ha handi baduhamagariye ku rwego rw’igihugu, nabo bamenye nyirizina igikorwa kibi cyabo.”

Madam NSHUTIRAGUMA Esperance; Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije mu karere ka Nyarugenge, ashimira abikorera uruhare bagira mu kubaka igihugu, ndetse anagaragaza uko bakorana mu gukomeza kuzamura iterambere.

Ati: “ndabashimira…igikorwa bateguye ni igikorwa cyiza, cy’ubumuntu, kandi twajyaga dukora muri rusange ariko bo bagize umwihariko wabo nk’abikorera. Nk’uko twabigaragaje, bagize uruhare runini mu gutegura jenoside, kuyishyira mu bikorwa, kubafasha mu buryo bw’ubushobozi kuko iyo budatangwa wenda jenoside yari kugorana cyangwa ntiyari kuba. Uyu munsi rero ni amaboko dufite nk’igihugu. nyuma yuko hari ubuyobozi bw’igihugu, n’ubushobozi barabwubaka cyane; haba mu kubaka ibikorwaremezo mubona, kubaka ibihanda ariko noneho no gufasha kugira ngo umuturarwanda, umunyarwanda abashe kugira ubuzima bwiza.”

“rero turafatanya cyane nk’urwego rw’Akarere. Urwego rwa PSF ruri mu nzego za hafi cyane zidufasha kugira ngo mubone iterambere mubona ubu.”

Abari abacuruzi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994, bagize uruhare rugaragara mu gutera inkunga ubwicanyi bwibasiraga abatutsi. Ariko nyuma y’imyaka 30, abikorera biyemeje gushyira imbaraga zabo mu kubaha u Rwanda rushya babinyujije mu bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 May 6, 2024 - 14:40