Nyanza- Muyira: Bubakiwe umuyoboro w’amazi ukora igihe gito, none basubiye kuvoma ibishanga.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Muyira baravuga ko bubakiwe umuyoboro w’amazi ariko ugakora igihe gito kuko wahise uhagaragara ku mpamvu batabwiwe. Bavuga ko ubu basubiye kuvoma amazi yo mu bishanga, bavuga ko abatera inkorora n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzi iby’iki kibazo ariko bwatangiye kubakorera inyigo yindi izabagezaho amazi utwaye miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

kwamamaza

Abatuye mu Kagali ka Migina mu murenge wa Muyira wo mu karere ka Nyanza nibo bavuga ko bafite ikibazo cyo kuba barahawe umuyoboro w’amazi ariko ugakora iminsi mike.

Bavuga ko kuba batagishobora kuvoma hafi yabo, byatangiye kubagiraho ingaruka zirimo gukora urugendo rurerure bajya kuyakura kure, ndetse no kurwara zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ahantu mvuye kuvoma ni hakurya hariya kwa Narcisse. Ku bantu bagenda n’amaguru ntibajyayo kuko ni kure.”

“ turabangamiwe kubera ko nk’udafite igare ntabwo yajya kuvoma, ayoboka akabande ko hepfo aha!”

Undi ati: “ twari dufite amazi kuko yarazaga tukayavoma. Byari bidufitiye umumaro kuko hari hafi. Ubwo rero tugiye kubona, tubona arabuze. “

Aba baturage bavuga ko batazi impamvu amazi bari barahawe yabuze bidateye kabiri. Umwe yagize ati: “twari kubibyirwa nande uretse bene yo baza kuyakora!”

Undi ati: “ ntibuzi niba yarapfuye cyangwa niba yarapfiriye iyo aturuka! Twagiye kubona, tubona turayabuze! Kano kazu ko yagiye kera cyane.”

Aba baturage bavuga ko kubura amazi meza ndetse hafi bibagiraho ingaruka ku buzima bwabo ndetse no ku bana bajya kwiga.

Umwe ati: “ ingaruka ni uko tujya kuvoma kure, mu binamba kuko ku bislamu haba hari abantu benshi. hanyuma turwara nizo nkorora bitewe na bya bizi by’ibinamba twavomye.”

Undi ati: “abana barakererwa nk’iyo bagiye kuvoma aho ngaho kuri za kano za kure.”

“twifuza ko aya mazi yakongera akaza kuko yaradufitiye akamaro kanini cyane.”

Iyo utembera muri aka Kagari ka Migina, hari aho ugenda ubona amatiyo yatwaraga amazi yaracitse, andi arambitse aho yanyuraga adatwikiriye, mu gihe utuzu tw’amazi bavomagaho two dufunze, nta mazi aherukamo.

Meya Ntazinda Erasme, uyobora aka karere ka Nyanza, avuga ko iki kibazo kizwi ariko hari inyigo yatangiye gukorwa kuburyo amzi azabageraho mu ntangiriro z’umwaka utaha w’2024.

Yagize ati: “Muri Migina hari umuyoboro wageragayo ku bufatanye na Croix rouge ariko isoko yahoo hantu yaturukaga yaje kwangirika, amazi yaho turayahagarika. Ariko ubu, muri project turi gukora tugiye kuyasubizayo kuko dufite project izagezayo amzi, yaranatangiye, nabo bazahita bayabona.”

“ ubundi bakoreshaga amazi y’amapompe ariko mu minsi mikeya ariya matiyo arasubirana amazi.”

“iminsi mikeya mvuga, umushinga waratangiye, uzarangira mu mwaka utaha nko mu kwa gatatu. (…) batangiye gucukura n’amatiyo barayashyiramo, bitarenze icyo gihe bazaba bayabonye.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzongera kubagezaho amazi meza, uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni Magana atatu. Bityo ab’aha i Migina, bavuga ko hashize igihe kiri hagati y’amezi 5 na 7 bayabuze, bakongera kuyavoma abegereye.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza-Amajyepfo.

 May 19, 2023 - 07:58