Nyanza: Harasabwa uruhare rwa buri wese ngo ihohoterwa n’isambanwa ry’abangavu bicike burundu.
Sep 5, 2023 - 18:46
Ubuyobozi buravuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese, barimo n'abakunzi b'imikino itandukanye, mu kurwanya ihohoterwa ndetse n'inda ziterwa abangavu imburagihe kugira ngo bicike burundu.
kwamamaza
Uruhare rusabwa buri wese mu kurwanya ihohoterwa ndetse n'inda ziterwa abangavu imburagihe ruri kunyuzwa mu bukangurambaga bwiswe"Wiceceka, twese hamwe turwanye ihohoterwa" buri kubera mu karere ka Nyanza, bwagizwemo uruhare n'abayobozi, abaturage, abafana, ndetse n'ikipe ya rayon sport.
Aba bose bakoze urugendo rwo kuryamagana hagamijwe gushikariza buri wese urugamba kubigira ibye.
Emmanuel KAYITANA; umuyobozi wa FXB, avuga ko imibare isaga ibihumbi 13 y'abatewe inda mu 2022 mu Rwanda hose, ikwiye guhagara.
Ati: “imibare ihari ntabwo tuyifuza. Ababyeyi bari hano uyu munsi, ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye turimo gutanga ubutumwa buvuga ngo ‘dufatikanye twese, turinde ihohoterwa rikorerwa baagore n’abangavu’, havamo ingaruka nyinshi harimo kubyara inda zitateganyijwe, inda zivamo abana babyawe n’abandi bana bakiri batoya. Urubyiruko rukunda rukanafana Rayon Sport, iyi mibare igihari turifuza ko yagabanuka cyane, ikanavaho.”
“ ubwo rero niyo mpamvu twiyambaje urubyiruko, cyane cyane rw’abasore n’inkumi kugira ngo badufashe.”
Ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa n'inda ziterwa abangavu imburagihe, bwananyujijwe mu mukino wa gishuti Rayon Sport yatsinzemo El Melek yo muri Sudani igitego kimwe ku busa [1-0], muri Gahunda ya Gikundiro ku ivuko.
KAYITESI Nadine; Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Nyanza, avuga ko imyumvire ikiri imbogamizi, ariko buri wese n'abafana bakwiye kubigira ibyabo.
Ati: “imyumvire, ninabyo turi kurwana nabyo kugira ngo abantu bose yaba ari abahohoterwa, abakobwa ‘Oya’ yabo ibe ‘Oya’, abahungu barinde bashiki babo. Ni ukugira ngo buri wese abigire ibye.”
“ uru rugamba rwo kurwanya ihohoterwa n’isambanwa ry’abana, yaba ari inzego za Leta , yaba ari inzego zihariye, tubikoze twenyine twabwo byatanga umusaruro, ariko tuba twifuza uruhare rw’abaturage, uruhare rw’abafana, urw’abakinnyi...twumve ko ari ibitwugarije kandi twese tugomba kugarira.”
Muri gahunda ya "Wiceceka, twese hamwe turwanye ihohoterwa" i Nyanza, abaturage bavuga ko bayumvise kandi biteguye no kuyigeza ku bandi ngo bafatanyirize hamwe mu kurwanya ihohoterwa n'inda ziterwa abangavu imburagihe.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


