Nyanza: Basabwa amafaranga n’ubuyobozi kugira ngo bagerweho na Girinka Munyarwanda!

Bamwe mu batuye umurenge wa Mayira wo mur’aka karere baravuga ko babangamiwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze babaka amafaranga yitwa ay’ikiziriko ari hagati ya 10,000 na 30,000 kugira ngo bagerweho na Girinka Munyarwanda. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo kuko bibaye bikorwa byaba bihabanye n’amabwiriza agenga Girinka Munyarwanda.

kwamamaza

Abatuye bagaragaje iki kibazo ni abatuye mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, I Bugina. Bavuga ko babangamiwe n’amanyanga aba muri gahunda ya Girinka Munyarwanda akorwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, aho bisaba umuturage utishoboye kwiyuha akuya kugira ngo iyi gahunda imugereho.

 Aba baturage bagaragarije umunyamakuru w’Isango Star ko utishoboye udafite amafaranga ari hagati ya 10,000 na 30,000 yitwa ikiziriko adashobora guhabwa inka.

Bavuga ko ashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa inka ariko akayitegereza akayiheba.

Umwe yagize ati: “Iyo umuntu ashaka kuzabona Girinka afata ibihumbi 30 akabijyana akabiha umuntu ukomeye akamwandikisha ngo bazamuhe inka. Bavuga ya nimero noneho bakavuga n’ukora ku Murenge ushinzwe inka. Ni ukuvuga ngo uba wayahaye nk’umukuru w’iterambere mu Mudugudu akaba ariwe ujyana ya mafaranga(30 000Frw)bakayirira nawe ukazategereza. Hari n’uwo bandika bakavuga bati wowe uzabona inka! …noneho wagenda witeguye n’ikiziriko mu ntoki kubera ko utaguze cya kiziriko cya rwihishwa ugatahira aho!”

“biratubangamiye cyane! nonese umuntu ajya kuvuga ataragowe!”

Undi mubyeyi ukuze yunze mu rya mugenzi we ati: “ni ukurobanura, ntihabe n’igitekerezo cyo kuyimpa! Babanje kuvuga icya mbere gihabwa inka, bakurikizaho icya kabiri n’icya gatatu ariko nkabona baraziha abafite ubushobozi kuko nibo bazibona.”

Bavuga ko  iyo bimaze kugenda gutya, basabwa kuzagaragaza ko nta kibazo na kimwe bafite igihe bazaba basuwe n’umuyobozi.

Umwe ati: “Baratubwira bati ‘abayobozi bazajya baza kubasura, nibaza mubabwire ko mwiteje imbere, akarima k’igikoni, Girinka Munyarwanda…ntandi ari ntabyo dufite! N’inkoko ari inkoko, bavuze ko umuturage akwiye korora inkoko akajya abona amagi noneho umwana ntarware bwaki, umuturage akabaho mu buzima bwiza…reka nta nakimwe!”

Ubwo yagarukaga kur’iki kibazo cy’aya mafaranga afatwa nka ruswa muri gahunda ya Girinka Muanyarwanda I Bugina, Ntazinda Erasme;umuyobozi w’akarere ka Nyanza, yagaragaje ko nta muyobozi ukwiye kurenga ku mabwiriza yo gutanga Girinka, ndetse mu gihe hari ugaragaweho iyo myitwarire itari myiza abaturage bakwiye kujya babigaragaza bigakurikiranwa.

Ati: “Hari ibigenderwaho kugira ngo umuntu abone inka ya Girinka. Bigendeye kubyo agomba kuzuza: afite ubwatsi, ikiraro n’ibindi…nta muyobozi ukwiye kuba yarenga kur’ibyo. Icyo ghe anagaragaye yabihanirwa kuko yaba yarenze ku mikorere igomba kumuranga.”

“ aramutse ahari mwazajya mudufasha tukamenya aho ari tukamukurikirana kuko ntabwo byemewe, yaba ari imikorere mibi.”

 Uyu muyobozi atangaje ibi mugihe hari itegeko rihana ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano nayo, rigaragaza ko usaba cyangwa utanga indonke iyo abihamijwe n’inkiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarangeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Mu karere ka Nyanza, imibare ikaba igaragaza ko gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira mu 2006, kuva icyo gihe hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 12 161.

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Jan 9, 2023 - 10:42