Nyanza: Barasaba inzego bireba kwihutira kugenzura raporo y’ingo zibanye mu makimbirane bashyikirizwa.

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu barasaba inzego bireba kujya zihutira kugenzura raporo y’ingo zibanye mu makimbirane baba bazishyikirije kuko hari ubwo ziyirangarana bikavamo ibyaha by’urupfu no gukomeretsanya. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko gukemura amakimbirane bikwiye kuba ibya buri wese, aho kugirango byumvikane ko hari urwego uru n’uru ruzayakemura.

kwamamaza

Abakora mu rwego rw’ubuyobozi bw’umudugudu bo mu karere ka Nyanza bagaragaza ko kimwe n’ahandi mu Rwanda, nabo bahura n’ibibazo by’amakimbirane hagati y’abashakanye.

Bavuga ko mu kubikemura biba bisaba kubaganiriza, ariko hari ubwo baba ari abo mu ngo zifashije, iz’abize rimwe na rimwe b’abayobozi, kubageraho bikabagora kuko baba ari nk’insina ngufi imbere yabo. Bavuga ko hari naho kwinjira mu bipangu byabo biba bigoranye.

 Iyo bimeze bitya, bakora raporo bakayishyikiriza inzego z’ubuyobozi zibakuriye, ariko bikarangaranwa hakaba ubwo bibyaye ibyaha birimo urupfu no gukomeretsanya.

Umwe yagize ati:“ku mudugudu, hari igihe dutanga raporo y’ingo zibanye nabi ariko ntacyo babikoraho. Iheruka uko uyitanze ariko ntabwo bikurikiranwa!iyo umugore atonganye n’umugabo, ejo bagatonganga, n’ejo bundi…ukwezi kugashira havamo noneho kurwana hakavamo urupfu.”

“turasaba y’uko niba dutanze raporo y’ingo zibanye nabi, bagomba kuzegera bakaziganiriza bakadufasha.”

Undi nawe ati: “Turabibona nk’ubwigomeke, kwiheba no kuba umuntu yakumva ko nta rwego ruzamukurikiranabitewe nuko cya kibazo kitakemukiye igihe. inzego zamaze kumenya aho ikibazo kiri, dusanga ba bantu bari bakwiye kwegerwa byihuse.”

Ntazinda Erasme; Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, avuga ko gukemura amakimbirane bikwiye kuba ibya buri wese, aho kugirango byumvikane ko hari urwego uru n’uru ruzayakemura.

Ati: “umuntu utanze raporo ari umuyobozi w’umudugudu, ntabwo aba akwiye gutanga raporo gusa akwiye no kuba abaganiriza ubwe, mbere yuko binarenga aho ngaho. Kubera ko umuyobozi w’Umudugudu kuvuga ngo yatanze raporo gusa, afite inzego zo hejuru zizabikora, ntabwo ariko byagakwiye kuba bigenda.”

“ Uyu munsi icyo dukora kugira ngo twunge imiryango, hari uko mu Mudugudu ubwabo bahura bakabagira inama, ibinaniranye nibyo bishobora gusaba izindi nzego zisumbuye nko ku Murenge.”

 “Rero igikomeye ni uko umuntu wese yumva ko ari uruhare rwa buri wese mu kunga abafitanye amakimbirane, aho kugira ngo utange raporo uvuga ngo ibyanjye narabirangije.”

Abakora mu rwego rw’ubuyobozi bw’umudugudu i Nyanza, bagaragaza ko inshingano zabo bazikora uko bikwiye kandi mu bwitange ariko hari ibibarenga bigasaba ko mu gihe bitabaje ababakuriye nabo bajya babikurikiranira ku gihe, bigakumira icyaha kitaraba.

Bavuga ko iyo batangiye amakuru ku gihe ntibigire icyo bitanga, bihinduka ibica ntege kuri bo.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza

 Apr 14, 2023 - 08:35