Nyanza: Abayobozi b’imidugudu barasaba telefoni zigezweho zabafasha mu kazi kabo.

Abayobozi b’imidugudu baravuga ko bahura n’imbogamizi mu gutanga raporo zijyanye n’ahabereye icyaha bigafasha n’abasibanganya ibimenyetso. Basaba ko bafashwa kubona telefoni zigezweho “smartphones” nk’izabafasha kunoza akazi kabo. Ubuyobozi bw’Aka karere buvuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa buzazibashakira ariko nabo bagasabwa gutanga umusaruro ukwiye.

kwamamaza

Abakuru b’imidugudu bo muri aka Karere ka Nyanza bagaragaza ko basa n’abasizwe n’iterambere babishingiye ku kuba hari ubutumwa abayobozi batangira ku mbuga nkoranyambaga za whatsapp bubareba n’abo bayobora ariko bakabumenya impitagihe.

Abaganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, bavuga ko yewe hari n’ubwo batanga raporo mu mpapuro zidafite ibimenyetso, yaba ari izijya mu bugenzacyaha bigatuma abasibanganya ibimenyetso biborohera.

Umwe ati: “dore igituma akazi kacu gapfa, niba twageze aho icyaha cyabereye ntidutange ya makuru, tugategereza kuzajya gukora raporo mu mpapuro bishobora kugaragaza ko akazi kapfuye kubera ko icyaha kigeze ku mugenzacyaha ibimenyetso bikabura.”

Undi ati: “kuba tudafite telefoni z’ikoranabuhanga, hari nka raporo dusabwa tuba dukora za buri munsi, nka gitifu …niba ari nk’umuganda twagiyemo akaba yavuga ngo mpa agafoto k’abitabiriye umuganda, kubera ko nta telefoni ufite ntubone uburyo umwoherereza ya foto.”

Bavuga ko  bafashijwe kubona telefoni zigezweho byabafasha mu mikorere yabo harimo no kubika ibimenyetso byakwifashishwa no kuri RIB.

Umwe ati: “icyo dusaba ni telefoni zifite ikoranabuhanga kugira ngo nugera ku cyaha ugifotore cyangwa se unatange n’amakuru ku gihe, n’iyo ibyo byo gufotora bitabaho, hari n’igihe amakuru ugomba gutanga ku ikoranabuhanga nijoro noneho ugahita utanga amakuru y’ikibazo ufite ku nzego zose zitandukanye zigahita zibimenya.”

Undi ati: “ ikintu twasabaga ni uko nk’uko bajya batwitabaza muri raporo runaka n’amafoto nk’ayo y’igikorwa runaka turiho, badufashije bakaduha ayo matelefoni y’ikoranabuhanga, bya bintu bakenera buri munsi nk’amakuru kuri RIB, kuko hari nkuko ugera ahantu ugasanga hari ikibazo cyahabaye bikaba ngombwa ko uhita ufata ifoto warangiza ukoherereza ababishinzwe.”

NTAZINDA Erasme; Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bazazibashakira ariko nabo bagasabwa gutanga umusaruro ukwiye.

Ati: “muby’ukuri hari izo twigeze kubaha mu minsi yashize ariko abenshi buriya ni bashya bagarutseho. N’ubundi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa tuzashaka uko tuzibagezaho ariko nanone tubasaba umusaruro. Tuzashyiraho n’uburyo bwo gusuzuma ibikorwa, noneho kugirango tubafashe kubona telefoni, babone telefoni ariko batanga umusaruro…ukwiye.”

Ikibazo cyo kugira telefoni zigezweho zibafasha mu mikorere yabo, cyane cyane mu gutanga amaraporo, gihuriweho n’abari muri komite z’imidugudu uko 420 igize aka Karere.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Apr 3, 2023 - 12:57