Nyanza: Abana baba mu muhanda barasaba gusubizwa mu ishuli.
Sep 25, 2023 - 18:30
Abana baba mu muhanda mur’aka karere barasaba ubuyobozi kubasubiza mu ishuri kugirango bazashobore kwibeshaho mu gihe kizaza kuko nta nyungu yo kuba mu muhanda. Ubuyobozi buvuga ko badakwiye kugira impungege kuko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa, iyo gahunda ihari.
kwamamaza
Umwe mu bana baba mu muhanda i Nyanza avuga ko babayeho mu buzima bubi, bityo bifuza gufashwa kuwuvamo bakajyanwa mu ishuri kugira ngo bagarure ikizere cy'ejo hazaza.
Yagize ati: “rero icyo nabuze ni ibikoresho ngo zajye ku ishuli nk’abandi. Icyo nsaba leta ni uko yadufasha nkatwe tuba mu muhanda nuko natwe tukagira ibyifuzo nk’iby’abandi, tugasubira ku ishuli.”
“ ubu iyo utiga, ushobora guca ahantu hose bati uri igisambo, uri iki...ariko iyo wiga ahantu hose baba bavuga ngo uri muzima.’
“turasaba leta ko yatwishyurira amashuli nuko tukabasha kwiga nk’abandi.”
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Nyanza bavuga basubijwe mu ishuri nk'ababyeyi byabanezezakuko baba baruhutse kwibwa kwa hato na hato.
Umwe ati: “rwose urabona ko aba bana bababaje! Urabona nk’uyu afite imyaka 15, 12...ubu agiye kumara indi myaka yose asigaje kubaho mu muhanda, baba bariho mu mibereho mibi. Baba barara ku muhanda babayeho nabi, nyine niho havamo abiba.”
Undi ati: “ abana nk’aba bari ku muhanda bashobora kuba bakwangiza, akaba yanyura ku kintu cy’umuntu akagitwara. Hari nk’igihe inzara ibarya nuko batambuka ku kintu cy’umuntu ugasanga barakijyanye! Ubwo rero aba ari ikibazo.”
“ ikicyufo cyanjye ni uko babasubiza mu mahsuli.”
KAJYAMERE Patrick; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Nyanza, avuga ko nta impungenge bakwiye kugira kuko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa iyo gahunda ihari.
Ati: tugiye gukurikirana turebe abarimo hariya noneho tuganire twumve abahitamo kwga tubafashe ... kugira ngo biteze imbere. Hano ku isoko wakwereka abavuye muri ibyo harimo ababyariye iwabo bari barahagaritse ishuli ariko bagiye kwiga imyuga, badodera hejuru hariya!”
Si umujyi wa Nyanza wonyine w'Akarere mu Majyepfo ugaragaramo abana bo mu muhanda, kuko no mu y'indi 7 isigaye bahagaragara. Gusa abaturage bavuga ko inzego z'ubuyobozi zigifite umukoro kandi zikwiye kwerekezaho umutima ngo gicike burundu.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


