Hatagize igikorwa indwara y’imidido yakomeza kwiyongera mu banyarwanda

Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda baratanga impuruza ku nzego z’ibanze n’izubuzima ko hatagize igikorwa indwara y’imidido yakomeza kwiyongera mu banyarwanda.

kwamamaza

Imyaka itanu irashize, kaminuza y’u Rwanda itangiye ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye zibasira uruhu, by’umwihariko Shishikara ushime ndetse n’Imidido. Uyu mushinga usize abakoze ubu bushakashatsi bagaragaza ko basanze ari ikibazo kibangamiye umuryango nyarwanda.

Dr. Jean Paul Bikorimana, wakoze ubushakashatsi ku ndwara y’Imidido, avuga ko basanze ari ikibazo gikomeye, izingiro rikaba amakuru atariyo umuryango nyarwanda ufite kuri iyi ndwara, agatanga impuruza ku bo mu nzego z’ubuzima n’inzego z’ibanze.

Ati "twasanze abantu bafite kiriya kibazo cyo kubyimba amaguru bafite ibibazo bikomatanyije, ubufasha bugomba guhabwa bariya bantu bugomba kuba bufasha bukomatanyije buhurijwe hamwe, kwirinda biruta kwivuza kandi kwirinda kuri buriya burwayi birashoboka, ni ukwigisha, ni uguha abaturage amakuru mu buryo bw'ibiganiro".       

Ni ubushakashatsi bwagaragaje ko akarere ka Nyamasheke ariko kihariye umubare munini w’abafite imidido, ibyo abagatuyemo bavuga ko bayifataga nk’amarozi, icyakora ngo nyuma y’ubushakashatsi bari kugenda basobanukirwa. Barasaba ubuyobozi bw’akarere kabo gushyira imbaraga mu bukangurambaga.

Umwe ati "turabasaba kudushishikariza byumwihariko nkatwe dufite aho duhurira n'abantu benshi, batanga inama ku ndwara y'imidido uko yandura nuko twayirinda". 

Undi ati "ikindi twakifuza ku buyobozi ni ukudufasha mu bukangurambaga ndetse no kudusabira abafatanyabikorwa cyane cyane kuko abaturage bacu bakora imirimo y'ubuhinzi bwo mucyayi, abafatanyabikorwa batanga amabote cyangwa se inkweto zabugenewe kugirango abaturage bajye bajya muri iyo mirimo bambaye izo nkweto kugirango ya ndwara ikomeze icike burundu".       

Mukankusi Athanasie, Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage. Avuga ko koko iki ari ikibazo, ariko akemeza ko ku bufatanye bwagutse bagiye kugihagurukira.

Ati "ni uruhare rwa buri wese kugirango ibyo bintu bizarangire neza, kuba Nyamasheke bihari byumvikane ko no mu gihugu bihita bihaza kuko Nyamasheke ni kamwe mu karere kagize igihugu cyacu, ntabwo twakomeza kwimakaza gahunda y'ubuzima bwiza, gahunda y'isuku inoze tugifite icyo kibazo cy'izo ndwara, dukwiye gushyiramo imbaraga nyinshi kugirango iki kibazo mu karere kacu kirangire".       

Usibye aka karere ka Nyamasheke kihariye abakabakaba 500 mu barwaye imidido mu Rwanda, intara y’Iburengerazuba gaherereyemo ni nayo kandi bigaragazwa ko ifite uturere tuza mu myanya y’imbere mu kugira abafite imidido benshi, mu gihe ubushakashatsi buheruka bw’Ikigo cy’ubuzima mu Rwanda RBC bwagaragaje ko mu Rwanda hari abarwayi b’imidido barenga ibihumbi 6000.

Ku rundi ruhande hatangiye ingamba zo gufasha abarwaye imidido aho kugeza ubu hari amavuriro 11 yita ku barwaye imidido hakiyongeraho n'ibigo nderabuzima byatangiye gutanga iyi serivise, ariko hakaba hari gahunda yo kuyongera kugira ngo serivise zitangwe hose mu gihugu mu buryo bworoshye.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Nyamasheke

 Feb 26, 2025 - 09:06