Nyamasheke: Urubyiruko rwo mu murenge wa Kagano rurishimira ko rwegerejwe ikigo cy’urubyiruko

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kagano mu karere ka ka Nyamasheke rurishimira ko rwegerejwe ikigo cy’urubyiruko kuko cyabahaye icyerekezo cy’ubuzima ariko rugasaba ko hakongerwamo ibikoresho kugirango bibakwire bose.

kwamamaza

Ukigera ku kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, giherereye mu murenge wa Kagano wo muri aka karere, uhasanga urubyiruko rwinshi ruba ruhugiye mu masomo y’imyuga iciriritse yiganjemo ubudozi, ayo kuboha imisatsi no kuyogosha ndetse n'ibindi binyuranye, nibyo bamwe murubyiruko ruvuga ko byabahaye icyerekezo cy’ubuzima.

Umwe ati "nyuma yo kurangiza kwiga nabonye ko ntabonye amahirwe yo gukomeza kwiga muri kaminuza mpitamo kuza kwiga umwuga, intego yanzanye kwiga umwuga naratekereje ndavuga nti nindamuka ngannye ikigo cyigisha imyuga ngakurayo ubumenyi bizamfasha kuba nakwiteza imbere".

Undi ati "nzi neza ko nindamuka mvuye aha nzabasha kwihangira imirimo bitewe nibyo ndikwiga". 

Bwana Mbyayingabo Athanase Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyamasheke, avuga ko iki kigo cy'urubyiruko cyanagabanyije umubare w’urubyiruko rwajyanwaga mu bigo gororamuco kubera ibiyobyabwenge.

Ati "byatumye imibare igabanuka mu rubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, mu bangavu baterwa inda, mu rubyiruko rujya mu bugizi bwa nabi, ni umusaruro wuko hari uburyo bigishijwe, basobanukiwe, bahawe amakuru bigatuma babasha kugira imyitwarire myiza".    

Gusa uru rubyiruko ruranasaba ko hakongerwa ibikoresho nkibyo mucyiciro cy'abiga kongera ubwiza, kugira ngo bose babikwirweho kuko habamo icyuho cyabyo.

Uwumugisha Mary Clere, umuyobozi w’iki kigo cy’urubyiruko nawe avuga ko ibikoresho bike bikiri ikibazo kandi ko biteje ikibazo mu myigire ariko nabo bakaba bakomeje gukora ubuvugizi.

Ati "ibikoresho ni imbogamizi, ntabwo dufite ibikoresho bihagije ariko dukomeza gukora ubuvugizi".  

Aha mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, uretse ubudozi bw’inyenda n’inkweto, gutunganya imisatsi harimo n'icyumba cy’ikoranabuhanga, icyumba cy’imyidagaduro, n'ibindi bitandukanye muri iki kigo bifasha urubyiruko kugira umwuga bamenya, byose ubu birimo abarenga 160, mugihe kuva iki kigo cyatangira kimaze kunyuramo urubyiruko barenga ibihumbi 4000.

Emmanuel Bizimana Isango star mu karere ka Nyamasheke.

 May 20, 2024 - 09:08