Nyamagabe:Kumara amezi batazi umushahara uko usa byabateje ibirimo amakimbirane yo mu ngo.

Bamwe mu bakora imirimo y’isuku mu muhanda wa Gasarenda-Gisovu baravuga ko babangamiwe no kumara amezi ane badahembwa, bavuga ko uretse kubatera inzara, biri no guteza amakimbirane hagati y’abashakanye. Ubuyobozi buvuga ko butari buzi iki kibazo ariko bugiye kubakorera ubuvugizi bagahembwa.

kwamamaza

Umwe mu bakora mu muhanda w’igitaka uva mu santere y’ubucuruzi ya Gasarenda yo muri Nyamagabe, ukerekeza mu Gisovu ho mu Karere ka Karongi unyuze mu Mirenge igera muri itanu, avuga ko we na bagenzi be bamaze amezi agera muri bakora isuku mur’uyu muhanda ariko batazi uko umushahara wa 1500 Frw bahembwa ku munsi usa.

Yagize ati: “hashize igihe kinini cyane! tumaze amezi ane twarakoze! Tuba twarakoze dutegereje amafaranga!”

Mugenzi we umwe ati: “duhora dusaba amafaranga abakatubwira ngo ni ejo, ejo! Ariko ntawe uzi igihe amafaranga azazira! Birababaje cyane.”

Undi ati: “nk’ubu ushobora nko kujya mu kazi uvuga uti wenda nibampemba nzatanga mu kimina, mbashe kugura itungo nanjye rinzamure. Ariko nk’ubwo iyo umaze nk’amezi ane ushobora kumva nyine bikubangamiye kuko ushobora kubura icyo utanga.”

Avuga ko bifuza ko ababishinzwe babahemba, hato hatazagira n’ugwa mu muhanda azize inzara.

Umwe ati: “Twifuza ko twakora noneho igihe batubwiye akaba aribwo tubonera amafaranga….

Undi ati: “ twifuza yuko twakorerwa ubuvugizi nuko amafaranga akabasha kutugeraho.”

Umurenge wa Nkomane ni umwe mu mirenge inyurwamo n’uyu muhanda Gasarenda-Gisovu w’ibirometero 58. MUKAMA Janvier; umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, avuga ko nk’abayobozi batari bazi iby’iki kibazo ariko bagiye kubakorera ubuvugizi ku bakoresha babo kugira ngo babahembe.

Yagize ati: “iki kibazo ntabwo narinkizi ariko icyo ndibukore ndaza kuvugana n’umuyobozi wa kampani ibakoresha , hanyuma kampani ifitanye amasezerano n’Akarere. Niyo Akarere kaba katarahemba ariko kampani yo yahemba. Nicyo turabakorera ubuvugizi kugira ngo kampani ihembe abo ikoresha, ndagikoraho ubuvugizi.”

‘ibyo bakora ni ingirakamaro kuko uko bagenda baharura ku muhanda, ahari utunogo bagenda badusiba ukabona ni byiza cyane, biradufasha cyane.”

Abagaragaje ikibazo cyo kumara amezi ane badahembwa barimo abo muri uyu Murenge wa Nkomane no mu yindi bihana imbibe. Kumara icyo gihe cyose badahembwa bavuga ko hari n’ingo zimwe byazanyemo amakimbirane hagati y’abashakanye, aho umwe aba yumva ko mugenzi we yayahembwe akayasesagurira mu bidafitiye umumaro urugo.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Aug 4, 2023 - 11:37