Nyamagabe:Babangamiwe no kutagira amashanyarazi kandi baturanye n’ingomero zayo.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibirizi baravuga ko babangamiwe no kutagira amashanyarazi kandi mu Murenge wabo hari ingomero z’amashyanyarazi ziyajyana mu bindi bice. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzi iki kibazo ndetse bwanakoze ibarura ry’ingo zisaga 20 000 zigomba guhabwa amashanyarazi bitarenze umwaka utaha w’ 2024.

kwamamaza

Ukigera muri uyu Murenge wa Kibirizi, ahitwa mu Kabuga, ubona ko hari santere y’ubucuruzi iri ku buso bwagutse, ariko abayituriye n’abayicurizamo bavuga ko batumva uburyo ingomero z’amashyarazi ziri mu Murenge wabo ariko bakaba bamaze imyaka irenga icumi bizezwa umuriro ntibawuhabwe, bigatuma baguma mu bwigunge.

Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko “ hano dukoresha imashini za mazutu, rimwe na rimwe ngo mazutu yabuze, zapfuye se, kandi wenda hari abantu benshi bashoboye kwigurira imashini zikoreshwa n’umuriro.”

Undi ati: “hari urugomero hano I Rukarara, hagati y’umurenge wacu wa Kibumbwe na Kibirizi, ubwo ni ukuvuga ngo gusudira biba ari ikibazo.”

“ biratubangamiye, bakinga hakiri kare kuko babuze umuriro. Ngira gutya ngafata agashinge nkamurika, twabuze amatara, twaheze mu bwigunge kandi ahenshi iterambere ryarahageze.”

“ njye nzi gusudira ariko umuriro niwo kibazo! Niba udafite umuriro inaha muri iyi santere yacu sinakwiteza imbere. Urabona kubampari njyenyine, ntabwo binshimisha. Urabona ndimo ndasaza, sinabura n’abandi nakwigisha ubutaha nabo bakazaba babikora ubwo nzaba ntahari.”

Aba baturage barasaba ko bahabwa amashanyarazi, cyane ko baturanye n’ingomero zawo. Umwe yagize ati: “turasaba ubuvugizi kugira ngo nibura babe baduha umuriro.”

Asa nutanga icyizere ku baturage, NIYOMWUNGERI Hildebrand; Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko hari ingo zabaruwe z’abagomba guhabwa umuriro w’amashanyarazi.

Ati: “nibyo koko dufite ijanisha riri hasi ry’abafite amashanyarazi yaba aturuka ku muyoboro mugari cyangwa ingufu zisubira z’imirasire y’izuba. Rero gahunda yacu dufite ni uko twamaze kubarura ingo zisaga ibihumbi 20 zigomba kuba zahawe umuriro kugera umwaka utaha. Izo ngo nituzibona tuzaba tugeze hafi 78% by’abafite umuriro w’amashanyarazi.”

Muri aka Karere, hari indi mishinga izaha abaturage umuriro w’amashanyarazi ariko itaratangira gushyirwa mu bikorwa.

Muri uyu mwaka w’imihigo, bari bafite biyemeje gucanira ingo 1 860, hacanirwa izisaga 1 600 gusa.

Mu minsi 22 ibura ngo urangire, haracyarimo ikinyuranyo cy’ingo 300 zikiri ku kizere cyo guhabwa umuriro bitarenze uku kwezi kwa gatandatu.

Biteganyijwe ko umwaka utaha wa 2024, uzasiga abatuye akarere ka Nyamagabe bafite umuriro w’amashanyarazi byibura basaga 80% bavuye kuri 52%.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jun 13, 2023 - 07:47