Nyamagabe - Cyanika: Barashinja REG kubarangarana igihe bayiyambaje

Mu karere ka Nyamagabe, bamwe mu batuye mu murenge wa Cyanika barashinja REG kubarangarana, iyo babiyambaje mu gihe bahuye n'ikibazo mu bijyanye n'umuriro w'amashanyarazi bagasaba ko byahinduka.

kwamamaza

Muri uyu murenge wa Cyanika, abagaragaza ko barangaranwa iyo biyambaje abakozi ba REG mu gihe bagize ibibazo by'umuriro w'amashanyarazi, biganjemo abatuye mu kagari ka Nyanzoga. Ngo iyo bahamagaye abakozi babishinzwe bababwira ko baza kubikemura ariko bakabategereza ntibaze.

Umwe ati "kuri telefone turababona tukanavugana ariko ntabwo babishyira mu bikorwa ngo baze badukemurire ikibazo". 

Umuyobozi wa REG ishami rya Nyamagabe, Niyotwizera Christophe, avuga ko gusa icyo yari azi ari uko hari ubwo kugera ku muturage bibagora bitewe n'imiterere y'akarere bakoreramo k'imisozi mireremire. Ibyo kurangarana abaturage byo byakorerwa ubugenzuzi kandi umukozi ku giti cye nawe byagaragara ko yarangaranye abakozi akaba yabibazwa.

Ati "nta kibazo cyabo kindi narinzi, mpise ngira impungenge numvise umuntu ubitse cashpower mu rugo ushobora no gusanga atari n'umukozi wacu wayimuhaye ahubwo ariyo yaba yarananyanganyijwe ahandi, birasaba kugirango icyo kibazo tugikurikirane, ntabwo twari dufite isura mbi y'abantu batugaya kuri ubwo buryo".      

Aba baturage basaba ko mu gihe biyambaje abakozi ba REG bajya bahabwa serivisi ku gihe kuko iyo batinze cyangwa ntibaze baguma mu bwigunge, abandi serivisi z'ubucuruzi zikadindira.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe

 Oct 15, 2024 - 10:51