NYAMAGABE-Cyanika: Abaturage barasaba kujya bayoborwa n’abayobozi bitoreye!

Bamwe mu baturage barasaba ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bajya babareka bakayoborwa n’abo bitoreye, aho kubazanira abo bita abatsindirano batigeze batsinda amatora.

kwamamaza

Ubusabe bw’aba baturage bo mu Murenge wa Cyanika, mu mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Karama, bushingiye  ku kuba baratoye umuyobozi w’umudugu, nuko bidateye kabiri umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari akamukuraho, amusimbuza uwatsinzwe amatora.

Bavuga ko ibyo nta mucyo ubirimo kandi bigira ingaruka mu itarambere bitewe nuko bigorana kubahiriza ibyo babwiwe byose n’uwo batatoye.

Umwe muribo yagize ati: “twagiye kubona, tubona gitifu w’Akagali azanye uwo muntu nuko aravuga ati’ abayobore, mwabyemera mutabyemera azabayobora!’Bose barabyinubiye, ntabwo bigeze babyinubira pe! na n’iyi saha, ntabwo abaturage barabyiyumvamo. Ubwo urebye se si nk’igitugu!?”

Undi ati: “ yariyamamaje nuko ntitwamutora, dutora undi. Kuko biyamamaje ari babiri, baravuga ngo uyu wakurikiye Mudugudu twatoye ngo niwe ugomba kumusimbura.[ hari] Mu nama, mu ntako y’abaturage! Noneho turavuga tuti, twebwe umuyobozi wacu nimudushyirireho amatora nuko twitorere undi ugomba kutuyobora, ubishoboye. Bati uyu niwe ugomba kubayobora! Tuti rero icyo ni cya gitugu murikwimika kandi muri demokarasi ntabwo bimika.”

Abaturage bavuga ko ibyo bibangamye, kuburyo bifuza ko hashyirwaho amatora yeruye bagatora umuyobozi w’umudugu ubayobora binyuze mu mucyo.

Umwe ati: “biratubangamiye! Nonese kuki mbere yari yatsinzwe amatora, si uko babonaga ko nta ngufu afite?! Twumva bashyira amatora hafi nuko tukitorera uwo dushaka!”

Undi ati: “ icyifuzo ni uko bakemura ikibazo cy’abaturage noneho bakitorera uwo bakeneye, kuko mugihe batiyumvamo umuntu ntabwo ubwo buyobozi buba buri kugenda neza. Hari byinshi biba bigenda bipfa, nawe urumva umuntu akuyoboye utamushaka!”

“tukagira amatora adafifitse noneho tukitorera umuyobozi dushaka, ntibajye batuzanira uwo tudashaka”

Ku rundi ruhande, MUKANDEBE Marie Louise; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama uvugwaho gushyiraho umuyobo w’umudugudu utaratowe n’abaturage, avuga ko uwatowe n’ubundi yari yarihanganiwe kuko basanze afite imbogamizi y’uburwayi.

Ati: “batoye umuntu donc afite ikibazo cyo mu mutwe noneho dusa naho tumwihanganiye kugira ngo hatabaho induru ngo abaturage batoye umuyobozi baramwanga! Kandi buriya nk’urwego, nicyo umuntu aba ahemberwa, ntabwo uba uhemberwa kuba aho ngaho nk’itasi iri ku meza. Ugomba kureba ibiri gupfa ukabikora, ukanabaha n’umurongo bagenderamo.”

Iteka rya Perezida N0 001-01 ryo kuwa 06/02/2023 ryerekeye Umurenge, akagari n’Umudugudu, mu ngingo yaryo ya 40 rigaragaza ko inama njyanama ari yo ishobora kweguza umuyobozi w’umudugudu cyangwa abagize komite nyobozi yawo.

Iyo nama njyanama inagira n’ububasha bwo gushyiraho undi muyobozi w’Umudugudu ariko nabwo ifite impamvu nyayo, urugero nko kuba uwo muyobozi ari intandaro y’imikorere mibi y’umudugudu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Sep 1, 2023 - 20:14