Nyamagabe: Bahangayikishijwe n’ umuvu w’amazi uterwa n’ikorwa ry’umuhanda

Bamwe mu baturage batuye ahari gukorwa imihanda ya kaburimbo mu gice cy'umujyi, baravuga ko hatagize igikorwa ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga kubera umuvu w'amazi uterwa no kuba atarakorewe imiyoboro iyatwara. Icyakora Ubuyobozi buvuga ko ufite ikibazo yakigeza mu buyobozi bugafatanya n'izindi nzego kugishakira umuti.

kwamamaza

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe, byumwihariko mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka, bavuga ko hatagize igikorwa inzu zabo zishobora kuzatwarwa n'umuvu w'amazi y'imvura uterwa no kuba hataraciwe imiyoboro yayo mu ikorwa ry'imihanda ya kaburimbo mu bice by'umujyi, inagikomeje gukorwa kugeza ubu.

Bavuga ko batagisinzira kuko bahora bikanga batwawe n'inkangu, cyane ko ngo ruhurura zinyuramo uwo muvu zo zidasiba kugwamo abantu.

Umwe mubahatuye yagize ati: “ibizi biba bimanuka, inzu zigatigita, umusozi ugatigita, ku buryo nta mahoro, nta mutekano..namwe murabibona!”

Undi ati: “ kampani ya Horizon yakoze umuhanda hariya ruguru, nkayo yafashe amazi ngo iyayobore, ahubwo yose akamanuka mu baturage, akanyura hano, akaza ari menshi cyane! Ntabwo yigeze igaragaza aho amazi azanyura, ninacyo cyatumye yose amanuka mu baturage, akaza asenya. Akaza yagera hano agatwara abantu cyangwa se abantu bakagwamo kubera ubwinshi bw’amazi.”

“ nk’uyu muturanyi yamusenyeye urukuta rw’inzu, abandi iyo yaje kubera ko amazi aba ari menshi asakara hano mu baturage bo hepfo, ugasanga mu gitondo babyutse barwana n’amazi, cyangwa se amazi yabasanze mu nzu kuburyo ubona ari ikibazo.”

“ abantu baraza bakahavunikira, abandi bagapfa….nawe urabibona ko hari icyobo kirekire cyane! ari abana bava ku ishuli usanga ari ikibazo kugira ngo bajye ku ishuli, urebye iyo imvura yaguye ntibajya kwiga kuko iyi ruhurura baba bayitinye cyane.”

“ turasaba ko iyi kampani ya Horizon yagira vuba, uburyo bwose bushoboka nuko ikaza ikadukorera iyi ruhurura itarica abantu benshi.”

Iruhande rw’izi mpungenge zigaragazwa n’aba baturage, Niyomwungeri Hildebrand; umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, avuga ko ufite ikibazo yakigeza mu buyobozi ahereye ku ushinzwe imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka mu Murenge.

Ati: “uwaba afite ikibazo nk’icyo ngicyo yakwegera Umurenge: hari ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, akaza nawe akahasura nuko yabona koko ibibazo bihari agasaba abo dufatanya mu kubaka imihanda bakabikosora.”

Iyi mihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu mujyi wa Nyamagabe, igeze ku kigereranyo cya 60%. Biteganyijwe ko izuzura bitarenze mu mwaka utaha wa 2024,  itwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari zirindwi (7,000,000,000 Frw).

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Nov 24, 2023 - 20:19