Nyamagabe: Bahawe amasezerano yo gutwara abaganga n’inkingo muri Covid none barambuwe

Hari abamotari bavuga ko bahawe amasezerano yo gutwara abaganga n'inkingo muri Covid_19 baza kwamburwa ubu kaba basaba kwishyurwa kuko aho bagiye bafata essence n'ibikoresho bya moto bafashe nka ba bihemu.

kwamamaza

Abamotari bagaragaje ikibazo cyo gutwara abaganga bajyaga gukingira covid_19 abari bafite intege nke batashoboraga kugera ahakingirirwa ni abo mu Murenge wa Uwinkingi. Gusa hari amakuru avuga ko hari n’abandi bo mu yindi Mirenge irimo uwa Musebeya nabo bafite iki kibazo.

Bemeza ko imyaka irenze itatu urwego rw'Umurenge n'urw'Akarere bazi ikibazo cyabo ariko ntibishyurwe, ari nako bibagiraho ingaruka zirimo inzara no kwitwa ba bihemu n'ababahaye amadeni.

Umwe muri bo yabwiye Isango Star, ati: “ingaruka zirahari kuko twarikopesheje ama-essence, aho twikopeshaga ntitwabishyuraga kubera ko twababwiraga ko turi mu kiraka tuzabishyura. Abo bantu nyine natwe batwise abana babi kubera ko tutabishyuye. Amasezerano turayafite kandi batubwiraga ko niturangiza bazahita batwishyura. Gitifu w’Umurenge wa Uwinkingi arabizi, na Meya na Vizi menya arabizi. Icyifuzo ni uko mwadukurikiranira, mukatubariza.”

Undi ati: “baraduhamagaye bati turashaka abamotari batwara abantu, nuko tuza twishimye tuvuga ko tubonye akazi. Gitifu w’umurenge witwa Uwamahoro Philbert niwe waruduhamagaye ariko byaravuye ku rwego rw’Akarere.”

“Nk’ibyo bihumbi 120 iyo babimpa nkabihingamo nk’ibirayi mba ngeze nko muri 500! Nk’uwo nikopeshejeho essence, ubu twagiranye amasezerano ko nzanamuha inyungu ku mafaranga mufitiye kubera ko twatinze kumwishyura tumubwira ko dutegereje.”

“urumva bamwe ninjyewe wabashatse, nine abamotari twarinze kurwana dufatana mu mashati bavuga bati ‘kweli akazi wandangiye ni kariya! Badutesha kujya kwimotarira bisanzwe, urumva nawe iminsi 15 ubyuka buri gitondo ukageza nimugoroba urumva wabaga wakodeshejwe, nta handi hantu wagombaga kujya. Hari umumotari n’ubu ambonye yampitana!”

Isango Star yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw'Akarere buteganyiriza aba bamotari bagera kuri batanu bishyuza 540 000 Frw, n'ubwo hari n'abandi mu yindi Mirenge bahuje ikibazo ariko batabashije kuganira n’itangazamakuru, ariko ubuyobozi ntiyabashije kuboneka. 

Gusa NTAGOZERA NGARAMBE Emmanuel uyobora umurenge wa Uwinkingi, ari nabo haherereye abagaragaje iki kibazo, yavuze ko ikibazo cy’aba bamotari cyakorewe ubuvugizi kandi hari ikizere cy'uko bazirhyurwa.

Yagize ati: “ndakizi, nta gihe kinini maze mur’uyu murenge ariko nkihagera barakimbwiye, bamaze kukimbwira tukiganiraho n’inzego z’ubuyobozi, ku rwego rw’akarere barabizi kandi barimo barashaka igisubizo. No mu myenda tuvuga, tugaragaza, ikibazo cy’abamotari tukivugamo. Nuko nta mafaranga tuba dufite ngo tubahe ariko iyo tuyagira twakagombye kuba twarabirangije. Ariko akarere karabizi kandi karimo gushaka igisubizo.”

Abamotari bafitiye umwenda bavuga ko gukora ufite amasezerano ariko ukamburwa, uretse kubatera inzara no kubahindura ba bihemu ari na kimwe mu bica intege abikorera bato.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Feb 13, 2024 - 14:00