Amajyepfo: Abahinzi 117 bubakiwe ubushobozi mu kubungabunga ibyanya byatunganyijwe

Abahinzi 117 ntangarugero bakorera mu byanya byuhirwa (irrigation schemes) byatunganyijwe na Leta bagiye kubakirwa ubushobozi hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi no gufata neza ibikorwaremezo bakoresha buhira. Ni nyuma yaho abahinga mu byanya byatunganyijwe bo mu turere twa Nyanza, Gisagara, na Huye, bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi mu buhinzi bwabo.

kwamamaza

Iyo uganiriye n'abahinzi barimo abahinga umuceri, ibigori, ibirayi, imboga n'imbuto mu byanya byatunganyijwe na Leta nk'ibishanga,  bavuga ko ubumenyi buke, imbuto itizewe, ubutaka butasuzumwe, isuri n'ibindi ari bimwe mu bigabanya umusaruro baba biteze.

Umwe muri bo yabwiye Isango Star ko “ twebwe duhinga umuceri, tugira ibibazo by’imbuto zindobanure ziduha umusaruro, ibibazo byo kuhira mu gishanga, kubungabunga neza no gufata neza ibikorwaremezo. Dufite n’ubutaka duhingamo izo mbuto tutazi niba ubwo butaka bukwiye guhingwamo izo mbuto. Dufite Damu kuko dufite isuri nyinshi ituruka igasozi.”

Yongeraho ko“ icya mbere turasaba gupimirwa ubutaka, tukavuga ngo tugiye gutera iyi mbuto …muri ubu butaka twizeye koko izahaba.”

ISHIMWE Emmanuel;  uyobora Yala Yala Group ifasha abahinzi mu byanya byatunganyijwe mu turere twa Huye, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, Rusizi na Nyamasheke, avuga ko abahinzi bahabwa abagoronome ariko bakanahugurwa.

Yagize ati: “dufata n’umwanya tugahugura abahinzi ntangarugero, babandi tuzi ku bafasha myumvire bazajya kudufasha kudufasha bagenzi babo ku buryo ubumenyi ndetse n’imyumvire ku bijyanye n’ubuhinzi bunoze, bw’umwuga ku bihingwa byose birimo umuceri, ibigori, imboga n’imbuto kugira ngo tuzamure umusaruro w’ibihingwa bahinga.”

Binyuze mu cyitwa "Ubuhinzi mu mitima yacu",  abahinzi 117 bo mu turere twa Nyanza, Gisagara, na Huye, bamaze guhugurwa ku buryo biteze impinduka mu buhinzi bwabo.

Umwe yagize ati: “ibyo nungukiyemo ni ugufat aneza ibikorwaremezo harimo damu, imiyoboro ndetse n’imipira idufasha mu kuhira.”

Undi ati: “ntabwo twari tuzi ko gukoresha imborera ari ngombwa mu mazi, iyo ni indi nyungu twungutse.”

“twabonye uburyo bw’imborera n’ifumbire mva ruganda, twize rero uburyo bwo kubikoresha kugira ngo umusaruro wacu uziyongere.”

Dr. Patrick KARANGWA; Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere ubuhinzi buvuguruye muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, avuko ko leta izakomeza kongera ibyanya bitunganyijwe. Biteganyijwe ko mu Majyepfo hazatungawa hegitari zisaga 17,000 ariko abaturage bagasabwa kubifata neza.

Dr. Karangwa yagize ati: “ugasanga ibyo byanya, hari akuma gato kapfuye nyuma y’imyaka ingahe bagakoresha. Ese ni ngombwa ko utegereje Leta ngo ize igushakire ako kuma gafungura amazi, ikagushyiriremo kugira ngo ubashe kuvoma amazi? Nonese ubuhinzi bwaba butumariye iki?”

“Nka ya miferege inyuramo amazi noneho isuri ikazamo, uko izamo niko itaka rigenda rijya hejuru ariko ntuze gusibura ngo ukuremo iryo taka. Utegereje ko leta izaza kugusiburira wa muferege kugira ngo amazi atembere? Abahinzi bagomba kugira ibintu ibyabo, ni uruhare rwabo mu gufata neza ibikorwaremezo.”

Kuba abahinzi 117 bo mu turere twa Nyanza, Gisagara, na Huye baratojwe  gukora ubuhinzi bunoze, gufata neza amabanga y’imisozi harwanywa isuri, gukoresha neza amazi yo kuhira imyaka, Imicungire y’amakoperative n’imiryango y’abakoresha amazi, Icungamari n’ubugenzuzi, gushaka amasoko ndetse  n'ibindi …byitezweho kugira uruhare mu iterambere ry'ubuhinzi bakora, bityo bigire ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Feb 19, 2024 - 18:21