Abahinzi bahangayikishijwe n’igiciro cy’ifumbire gihanitse!

Bamwe mu bahinzi bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ifumbire ihenze. Bavuga ko ibyo bituma batayibonera ku gihe kugira ngo bayitere mu bihingwa hakiri kare kuko iyo idaterewe igihe bigira ingaruka ku musaruro. Icyakora Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igira inama abahinzi, ikavuga ko hashyizweho amabwiriza yo kwiyandikisha muri gahunda ya SMART NKUNGANIRE, aho bayibona kugiciro kiri hasi

kwamamaza

Mu gihe igihembwe cy’ihinga cyegereje, hari bamwe mu bahinzi bavuga ko gishobora gusanga bataritegura neza bitewe n’ikibazo cy’ifumbire iri ku biciro bihanitse, bigatuma batabasha kuba bayibonera ku gihe.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Isango Star yagiranye n’abahinzi bibumbiye muri koperative, umwe yagize ati: “imbogamizi duhura nazo mu makoperative, keretse nk’igihe amafumbire yazamutse, biratugora kubonera ku gihe ifumbire. “

“Ugasamba niba nka saison [igihembwe cy’ihinga] nk’umufatanyabikorwa wa Tubura yarangije gutanga ifumbire, ugasanga mo hagati ukaba wayikenera, Nk’ubu yarabuze! Kugira ngo izaboneke ni ikibazo.”

Undi ati: “ariko nanone n’ifumbire muri kino gihe irahenda, aba ari byiza yuko guverinoma izakomeza kudufasha nkuko isanzwe idufasha, ikatugabaniriza, ikadushakishiriza aho ibiciro by’ifumbire byashobora kugabanuka noneho tugatera ifumbire kuko iyo tuyiteye nibwo tubona umusaruro.”

“ ariko iyo ihenze umuhinzi, nanone bikomeza kuba ikibazo.”

Iruhande rw’ibi, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko mu gufasha abahinzi kubona iyi fumbire biboroheye bafatanya n’ibigo bitandukanye bicuruza amafumbire, bagatanga nkunganire ku baturage maze ikaboneka ku giciro gihendukiye buriwese, nk’uko Eugene KWIBUKA; umuvugizi w’iyi minisiteri abivuga.

Yagize ati: “twebwe nka MINAGRI dukora, dutanga Nkunganire kuburyo abahinzi bose bashobora kugura ifumbire ku biciro byunganiweho na Leta. Ni ibyo rero dukora. Ku baturage, leta icyo ikora ni ukunganira ifumbire kuburyo bayigura ku mafaranga atabahenze cyane, kandi buri mwaka cyangwa se buri gihembwe cy’ihinga, Minisiteri isohora amabwiriza agaragaza uko umuntu agura ifumbire ku giciro cyunganiwe na Leta.”

Nk’uko buri gihembwe cy’ihinga, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi isohora amabwiriza afasha abaturage kwibona muri gahunda ya ‘Smart Nkunganire’, inashishikariza abahinzi kwiyandikisha hakiri kare kugirango bayihabwe.

 Eugene KWIBUKA; umuvugizi wa MINAGRI, yagize ati: “ amabwiriza aba yarasohotse, rero nibiyandikishe muri Smart Nkunganire, bagane abagro-dealers bagurisha ifumbire ku giciro cyunganiwe na leta.”

Ni mugihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB) giherutse kubwira itangazamakuru ko kuzamuka kw’ibi biciro kwatewe n’uko ifumbire mvaruganda ikoreshwa iva hanze kandi ku masoko mpuzamahanga ibiciro byaho na ho bikaba byarazamutse.

@ Eric KWIZERA/Isango Star-Kigali.

 Aug 7, 2023 - 08:40