Gisagara: Kutagira isoko rinini bituma babura uko bageza umusaruro ku isoko!

Abatuye Umurenge wa Gikonko baravuga ko bagorwa no kugeza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku isoko bitewe n’uko nta soko bafite mu Murenge wose nta soko. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko niba nta soko rinini bafite bakwiye kujya barema andi masoko yo mu yindi Mirenge.

kwamamaza

Aba baturage bavuga ko n’ubwo bagerageza gukora kugira ngo biteze imbere, cyane cyane babinyujije mu bihinzi n’ubworozi, ariko bakigorwa no kuvana umusaruro wabo I Gikonko bakawungeze ku isoko.

Bavuga ko isoko ribegereye riri mu Murenge wa Musha, riherereye ahasaga km 10, mugihe irindi rya Ntyazo riherereye mu kandi karere ka Nyanza. Aba baturage bavuga ko ibi birushaho kubadindiza.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati:“nta masoko manini tugira! Turifuza isoko kuko iryo turema ni iry’I Musha, aho umuntu agenda nibura amasaha atatu!”

“irindi ni iry’Intyazo, ho harimo amasaha atanu. Mu murenge wose nta soko rihari.”

Undi ati:“urebye nta soko rihari, ni udusoko duto duto! Ubundi iyo dushaka isoko rinini tujya Intyazo n’I Musha.”

Aba baturage bavuga ko babonye isoko byabafasha kwiteza imbere. Umwe ati: “Turibonye [isoko] twarushaho kwiteza imbere, umuntu yabona nka avoka akavuga ngo ndacururiza aha, nk’ibyo bikoma ukavuga uti’ ndashora ndunguka’, ibintu nk’ibyo.”

Undi ati:“ni ukuvuga ngo haramutse hari isoko, ibintu byose byajya bihaboneka. Iyo isoko riri ahantu, uba ubona ko rihari kandi bishimishije abantu nuko bakagera aho ibikorwaremezo biba biri.

Habineza Jean Paul; umuyobozi wungirije ushinzwe umutungo, avuga ko nubwo aba baturage bahangayikishijwe no kujya ku masoko ya kure ariko we siko abibona.

Yagize ati: “Umusaruro ntibabuze aho bawushorera kuko njye nize ubukungu! Mu bukungu,nta muntu ukora isoko, ahubwo isoko ririkora kuko ibicuruzwa birahari ndetse n’abaguzi barahari. Impamvu rero nta soko rihari ni uko hano hakurya I Musha hari isoko kandi rikomeye….”

Mu kugaragaza isoko icyaricyo ndetse n’uko ibintu bihagaze, Habineza avuga ko “ Ubundi isoko ni ahantu umuguzi n’ugurisha bahurira noneho umwe agatanga icyo yazanye bakamuha indi cyangwa amafaranga. buriya impamvu ni uko bitariko neza ariko ntabwo twavuga ngo hano tuhagize isoko ngo duhite tuzana abaguzi n’abagurisha, ahubwo isoko ririkora bitewe n’ibikenewe[besoins].”

Abatuye Gikonko bavuga ko igihe cyose Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwaba bwumvise icyifuzo cyabo, bukabubakira isoko byakongera urujya n’uruza rw’abagana uyu Murenge ukungahaye ku buhinzi.

Bavuga ko byatuma ibyo bakora bikagira agaciro ndetse bakarushaho gutera imbere n’igihugu muri rusange.

@ Rukundo Emmanuel-Gisagara.

 Jan 16, 2023 - 17:13