Nyaruguru: Ubuyobozi bwatanze impuruza ku mibereho y’abaturage – 39.7% bakiri mu bukene

Ubuyobozi bwasabye abafatanyabikorwa kongera uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, nyuma y’uko 39.7% bagaragajwe ko bakiri mu bukene.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho nyuma yaho bigaragariye ko muri aka karere hari abafite inzu zisaga 755 zikenewe kubakwa zirimo n'izimeze nka nyakatsi.

Dr. Murwanashyaka Emmanuel; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, agaragaza ko imibare yerekana uko imibereho y'abaturage ihagaze mur'aka karere. Anagaragaza ko hakiri urugendo kuko ubushakashatsi ku mibereho y'abaturage buheruka gukorwa, bwagaragaje ko hakiri abasaga 39.7% bakiri mu bukene.

Aba ngo biyongeraho n'abandi bafite inzu zirimo n'izimeze nka Nyakatsi, aho asaba abafatanyabikorwa kongera uruhare rwabo mu gukemura bene ibi bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Yagize ati:" Ubwo navuga abadafite amazu, abafite ameze nka nyakatsi, abasenyewe n'ibiza ndetse n'abari batuye mu manegeka: bose hamw ni amazu 755. Twarimo tureba ese kugira ngo amazu ashobore kubakwa, arangire neza nk'abereye umunyarwanda, mwabonye ko ari miliyari ebyiri na miliyoni magana angahe."

"Byonyine kuba tuzi umutwaro dufite, mwabonye abafatanyabikorwa- buri wese mu igenamigambi rye yarasanganywe ryihariye kuri buri project afite, ari bwongere ho ikigendanye na human security: Uburyo ari bufashe mu gukemura ibyo bibazo."

Athanase HARERIMANA; umuhuzabikorwa w'ihuriro ry'amakoperative y'abahinzi n'aborozi mu Turere twa Huye, Nyaruguru na Nyamagabe (UNECOPAGI), avuga ko nyuma yo kubona ishusho y’akarere uko ihagaze mu mibereho myiza y'abaturage, biyemeje kugira icyo bakora kandi bakakijyanisha no guhindura imyumvire yabo mu bibakorerwa.

Yagize ati:"Icya mbere ni ubufatanye. Ikibazo twacyumvishe kandi twese twakigize icyacu. Icyo dusabwa rero ni ukugira uruhare, buri wese uko ashoboye ariko cyane cyane ikintu kiba gisabwa ni uguhindura imyumvire y'umuturage kugira ngo bya bikorwa yakorewe abigire ibye, ntiyumve ko uwamufashije kubikora ari we nyira byo ahubwo akumva ko ari ibye kugira ngo abashe kubibungabunga."

Imibare igaragaza ko muri aka karere ka Nyaruguru, abafite ubukene baganyutseho 13% kuko bavuye kuri 52.4% mu 2027, bagera kuri 39.7% mu 2024.

Ubuyobozi busanga iyi mibare ikwiye kurushaho kugabanyuka cyane, aho abaturage bakwiye gufashwa kunoza ubuhinzi bw'ibirayi, bagateza imbere ubuhinzi bw'icyayi ndetse n’ibindi.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Nyaruguru.

 Jul 14, 2025 - 13:51