Nyamagabe: Abatuye mu Murenge wa Buruhukiro barashima kwegerezwa serivise z’ubugenzacyaha.

Abatuye mu Murenge wa Buruhukiro bari basanzwe bagorwa no kugera ahatangirwa sirivisi z’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB), ariko ubu baravuga ko kuba bazegerejwe byabaruhuye ndetse banarushaho gusobonakukirwa n’imikorere y’uru rwego.

kwamamaza

Abatuye mu Murenge wa Buruhukiro bagaragaza ko kuva muri uyu Murenge ugera ahari serivisi za RIB ahitwa i Musebeya hari urugendo rw’amasaha abiri nabwo nibura wihuse wagenze n’amaguru. Bavuga ko kuba bazegerejwe mu bukangurambaga uru rwego ruri gukora hagamijwe kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango, byabafashije cyane.

Mu kiganiro bamwe bagira n’Isango Star, umwe yagize ati: “buriya iyo serivise zegerejwe abaturage hano, ufite ikibazo araza bakamwakira atiriwe ajya kubashakira kure, hano bagahita bamukemurira ikibazo. Nk’umuturage warufite ikibazo nuko serivise akaba yayiboneye hano atagombye kujya kure I Musebeya, yafashijwe , n’urugendo rwabaye rugufiya.”

“ twayishimiye rwose, RIB yo ku rwego rw’igihugu yaje.”

Undi ati: “kuba RIB yatwegereye twabyakiriye neza. Nk’ubu urabona ko uramutse ufite ikibazo wahita wisobanura, bakakira ikibazo cyawe utiriwe ujya I Musebeya.”

“twebwe, iyo ukeneye RIB ujya I Musebeya . ni kure hariya hahoze ari komine…. Nkanjye ntuye hano mu Mudugudu wa Munini, ubwo rero kuva hano kugera I Musebeya ni amasaha aya! Umva biramvuna cyane.”

BAYIRINGIRE Jean; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro, avuga ko ubu bukangurambaga bw’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), bwabafashije nk’abayobozi mu mikorere yabo ya buri munsi.

Ati: “…mu rwego rw’ibiganiro, cyane cyane bagiye bakora kur’iyi Mirenge ikora kuri parike ya Nyungwe, by’umwihariko mu rwego rwo kubungabunga Nyungwe ariko n’ibindi byaha by’inzaduka, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikorerwa abana, gufata abana n’abagore ku ngufu n’ibindi byaha bishingiye ku makimbirane yo mu miryango.”

“ rero bagiye batanga ibyaha n’itegeko rihana buri cyaha. Urabona ko abaturage bari bitabiriye ibiganiro bari benshi cyane. Ariko cyane cyane bari bagamije gukumira,  gukora ubukangurambaga mu baturage kuko guhana si cyo kiri imbere cyane, ikiri imbere  ni ugukumira ibyaha bitaraba.”

“ ibyo byadushimishije cyane kuko nk’ubuyobozi bw’Umurenge bongeye kudufasha kutwibutsa inshingano zo gutuma abaturage batagwa mu byaha, batagwa mu makosa byatumwa bahanwa.”

Buri mwaka urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rumanura serivisi zarwo mu Mirenge itarimo sitasiyo zayo zirimo iza Isange One Stop Center, kwakira ibirego, kugenza ibyaha, ndetse hakanakorwa n’ubukangurambaga ku kwirinda ibyaha birimo n’iby’inzaduka nk’ibyo kwangiza ibidukikije, ibikorewe mu ikoranabuhanga n’ibindi….

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jul 13, 2023 - 11:05