
Nyamagabe: Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane n’imyitwarire idindiza iterambere ryabo
Jun 6, 2025 - 13:31
Imiryango ituye mu Murenge wa Mushubi, ahitwa i Gorwe mu Karere ka Nyamagabe, yasabwe kwirinda kurarana n’amatungo ndetse n’amakimbirane aterwa no kutumvikana ku micungire y’imitungo. Ibi bibaye nyuma y’uko bigaragaye ko bamwe mu borozwa inka binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda batabasha kuyicunga neza, bikabaviramo gushwana mu miryango, abandi bagahitamo kuraza amatungo mu nzu.
kwamamaza
Agace ka Gorwe kari kure y’Umujyi wa Nyamagabe, mu misozi miremire kandi nta mihanda myiza ihaba. Abahatuye bavuga ko kakiri inyuma mu iterambere, ariko bavuga ko hari icyizere gishingiye ku bikorwa bimaze kuhagera binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo.
Mu bikorwa bigaragara, harimo Paruwasi ya EAR Gorwe yubatswe muri ako gace, aho inafite uruhare mu kubaka amashuri no kuhageza amashanyarazi, bigatuma abaturage bava mu bwigunge.
Umwe mu bahatuye yagize ati: “Iyo nitegereje nsanga itorero ryaragize uruhare runini.”
Undi muturage na we yunzemo ati: “Rihageze (itorero) ryazanye umuriro ndetse n'amashuri ntayarahari. Abana bacu babonye aho biga kuko mbere bajyaga kure. Twabashije gukaraba ndetse abana bacu tukabamesera kuko natwe ababyeyi twari dufite umwanda, none ubu urabona ko ndi umubyeyi usa neza.”
Mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane iy’ababyeyi n’abana, EAR Paruwasi ya Gorwe ku bufatanye na Compassion International, yatanze ubufasha burimo amatungo atandukanye. Muri ayo harimo ingurube 262, inkoko 33, inkwavu 28, intama 6, ihene 206 ndetse n’inka 17.

Abaturage bashima Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo babafashije kuva mu bukene n’ubwigunge.
Umwe muri bo yagize ati: “Turashima cyane (Leta) kandi tugashima n’uriya muryango International watekereje abakene kugira ngo nabo barebe uko bakwiteza imbere. Kuko ubu niba twari dufite abana bari mu mirire mibi, iyo nka baduhaye: abana bazabona amata, tubone ifumbire dufumbire tubone umusaruro.”
Undi muturage yagaragaje akamaro k’aya matungo ku mibereho yabo ati: “Uwo mushinga uterwa inkunga na Compassion International turawushimira ko yongeye kutworoza. Iyi nzungu iri imbere yanjye ni nziza cyane, izagira umukamo, tuzayivanaho ifumbire.”
Emmanuel Nzimulinda, Umuyobozi w’imishinga iterwa inkunga na Compassion International mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko abaturage bagomba gufata neza ayo matungo bahawe kugira ngo abateze imbere, bakivana mu bukene.
Yagize ati: “Nka Compassion International twishimira yuko abakene tworoje inka 16...ndetse n'abahawe amatungo magufi: ihene ku miryango 154. Turabasaba kuzifata neza kugira ngo zibavane mu bukene kandi bazabashe no kwitura bagenzi babo nabo bari mu cyiciro cy'ubukene.”

Musenyeri Musabyimana Assiel, Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Kigeme, na we ashimangira ko abaturage bagomba kubana neza mu miryango no kwirinda gushyira imbere inyungu z’amatungo ku buryo bibakururira amakimbirane.
Ati: “Si igihe cy’uko umugabo n’umugore bashwana bapfa iryo tungo ryaje. Ahubwo ni igihe cyo guhuza ubumwe n’urukundo.”
Yongeraho ko kurarana n’amatungo mu nzu bidakwiriye, kuko biteza umwanda.
Ati: “Rimwe na rimwe dusanga nubwo yabonye itungo ariko akumva agomba kuryitaho cyane no kuririnda. Ndetse no kugeza naho yumva agomba kubana naryo. Rero bagomba kumva ko itungo rigomba kugira aho riba, n’abantu bakagira aho baba. Ntibagomba kurarana n’amatungo kuko yabatera umwanda.”
Musenyeri Musabyimana asoza ashimira intambwe yatewe, agira ati: “Turashimira Imana ko urusengero rugeze hano amashanyarazi yaraje, amashuri aratunganwa ku bufatanye na Leta yacu, abana bigira ahantu heza. Amazi araza...bagomba rero gukomeza, badatera intambwe basubira inyuma, ahubwo bajya imbere.”
Abaturage b' i Gorwe bavuga ko bamaze kubona impinduka zifatika mu mibereho yabo, kandi bizeye ko iterambere rizakomeza, bo n’abana babo bakagira ejo hazaza heza.



@RUKUNDO Emmanuel / Isango Star – Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


