Nyamagabe: Abaturage barasabwa kubyaza umusaruro imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka buravuga ko imirimo yo mu biro igenda igabanuka, bugasaba abaturage kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, bakiga imyuga n’ubumenyingiro. Ni mugihe abatangiye kwiga aya masomo bagaragza ko hari impinduka nziza batangiye kubona, kuburyo bizeye ko ziziyongera bageze ku isoko ry’umurimo.

kwamamaza

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere two mu Rwanda twakiriye tunacumbikira impunzi. Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahubatse ibyumba bishya by’amashuri kugira ngo bigire uruhare mu kugabanya ubucucike mu bigo byigamo abana b’impunzi n’ab’abanyarwanda.

Aho kandi hanashyizwemo ibibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga nk’amasomo y’ubumenyingiro.

Abiga ku kigo cya Don Bosco Nyamagabe bavuga ko hari ikizere cy’imibereho myiza mu hazaza habo, nyuma y’uko batangiye kwiga imyuga irimo ubudozi bw’imyenda n’ubukanishi bw’ibinyabiziga.

Umwe yagize ati: “nyine nakuze mbona bagenzi banjye bandi bakora ibya mecanique nuko nanjye numva ndabikunze bya hatali.”

Undi ati: “ naje kwiga mbikunze cyane kuko numvishe ari umwuga mwiza kandi wangirira akamaro. Nzabanza nyure muri stage nimenyereze umwuga wanjye, ningira mahirwe nkabona amafaranga nzajya gushing igaraje ryanjye nkikorera nkaba rwiyemezamirimo.”

“ naje kwiga mecanique… ni uburyo bensitala imodoka ukaba wagenda ucana amatara atandukanye yaba ayo gusuhuzanya, ayo gutambuka, ayo ikinyabiziga cyagiye kigira impanuka, waparitse ukerekana amatara mu buryo icyo kinyabiziga kiri aho ngaho cyagize impanuka kuburyo hatagira undi muntu waza ngo akigonge…. Mu kugabanya ubushomeri, hari abo nzajya nkoresha nkabaha akazi kugira ngo nabo bave mu bushomeri biteze imbere."

NGARAMBE Alfred; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko abaturage, cyane urubyiruko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye yo kububakira ibyumba by’amashuri, bakanahabwa imfashanyigisho.

Ati: “iyi mirimo yo kuza kwicara mu biro nkuko twicara biragenda igaragara ko hari ibyinjiramo bishobora kuzatuma ikomeza kugenda igabanuka, cyane cyane ikoranabuhanga. Rero iyi mirimo ijyanye na technique ni imirimo ishobora gutuma abantu benshi bahanga imirimo, imyuga. Ubundi baravuga ngo umufundi arabwirirwa, ntabwo aburara! Iyo mvugo yonyine yagombye gutanga ubutumwa.”

“ ni byiza ko urubyiruko rushishikarira kugira umwuga rumenya.”

Leta y’u Rwanda na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi binyuze mu mushinga wa “ Jyambere” ku nkunga ya banki y’isi, Mu Karere ka Nyamagabe, ku bigo nk’urwunge rw’amashuli rwa Gasaka na Don Bosco, bahubatse ibyumba by’amashuri 73 n’ubwiherero 146 byuzuye bitwaye 1 809 176 271 y’amafaranga y’u Rwanda.

Muri ibi byumba bashyizemo intebe z’abanyeshuri n’ameza bifite agaciro ka 96 004 000 Frw byose byagize uruhare mu kugabanya ubucucike mu mashuri no kuzamura igipimo cy’umubare w’abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro kandi birimo gutanga umusaruro.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jun 6, 2023 - 09:44