
Nyamagabe: abatekera abanyeshuli barasaba ibyatuma bagura isuku mu bukoni
Dec 19, 2024 - 09:49
Abateka amafunguro y'abanyeshuri barasaba ko mu bikoni batekeramo hakongerwamo ibirimo amazi, amakaro n'ibindi kugirango hagire isuku ihagije....Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko uko ubushobozi bugenda buboneka izo mbogamizi zizakurwaho.
kwamamaza
Ubusanzwe iyo ugeze mu bigo by'amashuli byo mu Karere ka Nyamagabe, cyane cyane ibifite uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12, mu masaha yo gufata ifuguro rya saa sita bafatira ku ishuri, abanyeshuli baba banyuranamo bajya gukura amafunguro mu gikoni.
Ni ibikoni akenshi usanga amafunguro aba ari mu mabase ya plastic agoye kunoza isuku y'ayo, hakaba naba ari mu bikoresho by'ibyuma. Mu bikoni byinshi usanga nta sima zirimo hasi, yewe nta n'amakaro.
Abateka amafunguro y'aba banyeshuri basaba ko hari ibyanozwa birimo kwegerezwa amazi mu bikoni ndetse byanashoboka hakagira igice gishyirwamo amakaro kuko byabafasha kunoza isuku aho bakorera.
Umwe ati:"amategeko aturanga nk'abantu bakora mu gikoni tugerageza kuyubahiriza. Haramutse hagiyeho amakaro noneho byadufasha kuko byaba bibaye byiza kurusha ibindi, isuku yakwiyongera kandi haba hasa neza, hanagaragara neza."
Undi ati:"No mu gikoni bibaye ngombwa yajyamo, byadufasha isuku ikaba ihari kandi inoze."
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, UWAMARIYA Agnes, avuga ko mu bigo by'amashuri hakiri imbogamizi nyinshi. Ku bwe ngo n'ubwiherero bwubakwa ntibufasha abanyeshuri kunoza isuku.
Ati:" Mu bigo by'amashuli, iyo urebye ubwiherero bwubakwa ubu ng'ubu usanga ari ubwiherero bwiza. Ariko kandi ukabona bwaba bwiza kurushaho hagize ikindi gikorwa no kuba ari ubwiherero byoroha kuba umuntu amanura amazi. Kuba ari ubwiherero umwana wese yageramo: niba avuyemo agahita akora isuku bikoroha. Kuko usanga igihe bazazengurukira bakora isuku mu bwiherero ku kigo gifite abana ibihumbi 2 bagakoresha bwa bwiherero dusanzwe tuzi ko bajya gushaka amazi bagasukamo, ariko ari bwa bwiherero umwana avamo agahita amanura amazi, cyane ko ibigo byinshi biyafite n'ibitayafite bizayagira, hari uburyo bishobora gukorwamo bikoroshya isuku. "
Yongeraho ko uburyo ibikoni byubatswe bigoranye ko isuku yahaboneka ihagije. Icyakora ku bufatanye n'izindi nzego, ibyo bizagenda bibonerwa umuti.
Ati: "Biracyagaragara ko ibikoni twubaka bitoroshya kuba wakoza imboga ukoresha ibikoresho bisanzwe mu kuzisukura. Ariko hagiyemo nka lavabo , umutetsi akamenya ngo ndazoza bwa mbere, bwa kabiri nzijyane aha, bwa gatatu aha, nzitunganye gutya...bishobotse no mu bushobozi bw'igihugu dushobora no gutekereza gushyiramo amakaro kuko burya nayo yoroshya isuku mu gikoni. Uwo ari we wese ku buryo twabika ibyo dukoresha mu gikoni, cyane cyane imboga, hakaba hari icyumba abakora mu gikoni bahinduriramo, uburyo nabo bashobora kwisukura...ibyo byose byakomeza kurebwaho bikarushaho kugenda neza. Ariko nubwo bimeze bityo dukora ibishoboka byose kugira ngo isuku igomba kuboneka iboneke."
Kugeza ubu, mu bigo bifite uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12 byo mu karere ka Nyamagabe hari aho hamara iminsi nta mazi ahari nuko abanyeshuli bakagorwa no koza amasahani.
@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


