Nyamagabe: Abagabo bakubitwa n’abagore babo bagapfiramo!

Bamwe mu bagabo baravuga ko bakubitwa n’abagore bashakanye ariko bagapfira muri Nyagasani kuko ntaho barega ngo bumvwe ahubwo bahinduka urwamenyo. Nimugihe abagore bashimangira ko nta mugabo wakubiswe n’umugore! Icyakora Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bukomeje gukora ubukangurambaga bwo kubana mu bwumvikane nk’inzira y’iterambere.

kwamamaza

Ubusanzwe biragoye ko wabona umugabo werura akavuga ko yakubiswe n’umugore we cyangwa se ko byigeze kubaho. Ababigarukaho bavuga ko iyi myitwarire akenshi ishingiye ku muco, aho kumva ko umugabo yakubiswe n’umugore aba yataye agaciro, yabaye ikindi, mbese atakiri nk’umugabo!

Gusa si uko bidakorwa! Abemeye kugaragaza ikibazo cy’abagabo bakubitwa n’abagore bashakakanye kur’iyi nshuro ni ab’ iNyamagabe, batuye muri imwe Mirenge ikora ku ishyamba rya Pariki y’igihugu ya Nyungwe ari yo Nkomane, Uwinkingi, na Kitabi.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, bavuga ko iyo bakubiswe, bahitamo gukora icyo bita ‘gupfira muri Nyagasani’, maze urambiwe inkoni agashyira nzira agasuhuka, kuko ugerageje kurega ahabwa inkwenene.

Umwe yagize ati: “Nonese niba najya kuri polisi ugiye kureganuko bagafata wa mugabo akaba ariwe bahonda, bakamufunga, urumva se yajya kwenda iki?! arareba nuko akabona bimunaniye, agapfira muri Nyagasani, akavuga ati ‘ibyo aribyo byose sinzatsinda! Nuko umugabo agatoroka, urugo akaruta!”

Undi ati: “kuko aba aziko navuga biraba intambara, akisanga kuri RIB, akarekera nyine nuko agapfira muri Nyagasani kuko nta mugabo urega! Kuko iyo areze baramukomera nuko akarekera, agapfira muri Nyagasani cyangwa agata urugo! Usanga banshi bajya I Kigali, mu Mayaga,…bataye ingo zabo kubera amakimbirane yo mu rugo.”

“ birasaba ubuvugizi ku kurenganura abagabo.”

Bamwe mu bagore bo muri iyi mirenge bavuga ko kuba umugabo yakubitwa n’umugore bibabaje.

Umwe ati: “Njyewe ngeze ku Kagali ari gutanga ikirego ko yakubiswe n’umudamu we, nakumva ari ibintu bibabaje”

Undi: “ Njyewe sindabona umugabo wagiye ku Kagali ngo kuko umugore yamukubise!

Mugihe abandi bashimangira ko bisekeje ndetse bitanumvikana uburyo umugabo akubitwa n’umugore.

Umwe ati: “Akubitwa n’umugore! Simbizi sinanabona uko nabibara! Reka da! Ngeze ku Kagali ngasanga umugabo yakubiswe [arasekaa yanatangaye!] nakumva bitangaje! Nonese ubwo umugore akubita umugabo?! Birasekeje!”

UWAMARIYA Agnes; Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturagemu karere ka Nyamagabe, avuga ko iby’abagabo bakubitwa babibonye.

Yagize ati: “ntabwo umuntu yavuga uko imibare ingana ngo avuga ngo hari abagabo bakubiswe n’abagore bangana gutya, ariko icyo navuga ni uko bitabura kuko mu makimbirane yo mu miryango tubona, nabyo turabibona.”

Gusa avuga ko abagabo bakwiye kugira ihumure kuko iki kibazo bagifatiye ingamba zirimo kongera ubungangurambga, ndetse no guhana.

Ati: “icyo turi gukora, icya mbere ni ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage, imiryango kubana bubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Tugira icyo nakwita nk’udushya hano: tugira iriba rya Masenge ndetse no guhana. Twongereye imbaraga mu guhana abagaragarwaho guhohotera abo bashakanye.”

Abagabo bavuga ko mu gihe abafite abagore bafite ingeso yo kubakubira bahinduka, byatuma abagabo batekana, bagafatanyiriza hamwe gushaka iterambere ryo mu rugo kuko iyo bataye ingo, hari undi mutungo ubigenderamo iyo baba basuhukiye.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jul 31, 2023 - 10:53