Nyamagabe: Abafatabuguzi ba WASAC ntibavuga rumwe ku nyemezabwishyu bahawe!

Bamwe mu bafatabuguzi ba WASAC ntibari kuvuga rumwe nyuma yaho abakozi b'iki kigo babahereye inyemezabwishyu ziriho amafaranga menshi ahabanye kure n'ayo bari basanzwe bishyura bakabigiraho impungenge. Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Nyamagabe buvuga ko ufite ikibazo yabugana bukamufasha gukemura ikibazo.

kwamamaza

Abaturage bo mu mirenge ya Cyanika na Gasaka ari nabo bafatabuguzi ba WASAC, bavuga ko bijya gutangira nk'ibisanzwe buri kwezi bagiye bahabwa inyemezabwishyu z'amazi bakoresheheje mu kwezi, barazishyura. Bidateye kabiri, mu kwezi hagati bongera guhabwa izindi nyemezabwishyu batasobanukiwe ibyazo ariko babangamirwa cyane n'amafaranga y'umurengera yari ariho, kuburyo uwishyuraga mu gihumbi asabwa kwishyura ibihumbi mirongo!

Ubwo Isango Star, yaganiraga nabo, umwe yagize ati: “ bampaye factire iriho amafaranga 309 028, hafi aho! Ntabwo najyaga nishyura amafaranga arenze ibihumbi 3. Twumva ari ikibazo kidukomereye!”

Undi ati: “harimo meterocube 98, kandi kuri facture yanditse 307. Ni ukuvuga ngo ibyo yandikaga kuri facture sibyo byandikwaga muri systeme.”

Undi nawe utabymva kimwe nabo, ati“ ntabwo ariya ari menshi! Wasanga ubu atari menshi! Babirebe neza tubyumvikaneho ….”

Aba baturage barasaba ko iki kibazo cyabo cyasuzumwa, umwe ati: “ icyifuzo ni uko mwadukorera ubuvugizi nuko mukatubariza, tukishyura nkuko twajyaga twishyrua.”

MUDACUMURA Emmanuel; Umuyobozi wa WASAC, ishami rya Nyamagabe, avuga ko kugirango haboneke ikinyuranyo mu mafaranga umufatabuguzi yishyura, mu ruhande rumwe bishobora guterwa n’ amakosa ashobora gukorwa na bamwe mu bakozi babo.

Asaba abaturage bafite ikibazo kujya bihutira kubamenyesha, kugira ngo bikosorwe.

Ati: “ashobora nko kwibeshya akajya aha umukiliya index nkeya noneho yabona yishyura facture ntoya ati ngize Imana. Kandi ntamenye ko konteri nayo iba ibara. Hazaza rero icyo bita contre- verfication nuko bashyiramo ibyakagombye kujyamo ugasanga facture ibaye ndende! Ubwo nicyo kibazo gishobora kuvuka!”

“nanone hari ubwo ku bufatanye no muri revenue n’umukiliya, hari ubwo bumvikana akajya amuha index nkeya, ibyo bikunze kubaho rwose. Umukiliya kandi akishima. Aho kugira ngo agwe mu ikosa, hari ubwo nawe abyishiramo, icyo ni kimwe.”

“ aramutse ataryishyizemo rero, ubundi mu minsi itarenze umunani, yakagombye kuvuga ngo facture mumpa ntabwo bihura n’ibiri muri konteri nuko tukabikosora. Inama nabagira ni ukujya basuzuma, ntibamuhe facture ngo aterere iyo ngiyo.”

Abafatabuguzi ba WASAC i Nyamagabe, bifuza ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse mu bakozi bagira uruhare mu kongera umubare w'amafaranga umuturage y'ishyura nuko bagahanwa, aho kugira ngo umwanya yakabaye akoramo ibimuteza imbere awusiragiremo ajya gukosoza izo nyemezabwishyu.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Oct 12, 2023 - 18:19