Nyamagabe: Ababyeyi bizeye ko nta mwana uzata ishuli mu mwaka ugiye gutangira.

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kitabi baravuga ko bizeye ko nta mwana uzata ishuli kuko n'abatari bafite ibikoresho by'ishuri babihawe ndetse bakaba biteguye kubaba hafi kugira ngo bige batsinda neza amasomo yabo. Ibi babitangaje mu gihe abanyeshuri bitegura gutangira umwaka w'Amashuri w’ 2023-2024.

kwamamaza

Kitabi ni umwe mu Mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe, ndetse n'umwe muri 5 ikora ku ishyamba rya Nyungwe. Bamwe mu babyeyi bo mur’uyu Murenge bavuga ko hari abana bata ishuli bitewe n'ubukene bwo mu miryango.

Umwe yagize ati: “Hari igihe nabonaga umwana ajya kwiga nuko nkabona ishuli aritaye kubera ko nta bushobozi bwo kugura ibikoresho.”

Undi ati: “bavagamo kubera ubukene n’ubushobozi bukeya…!

Iruhande rw’ibi, itorero rya EAR Paruwasi ya Kitabi rifatanyije na Compassion Internationale, ryatanze ibikoresho by'ishuri bigizwe n'ibikapu, amakayi n'amakaramu ku bana 250, mugihe umwaka mushya w'amashuri usigaje iby'umweru bibiri kugira ngo utangire.

Ababyeyi n'abanyeshuri bashima iki gikorwa, bakavuga ko kizatuma nta mwana uta ishuri ndetse binazamure igipimo batsindiraho amasomo.

Umwe ati: “nashimye Imana cyane kuko bamfashirije umwana kandi nta bushobozi narimfite. Twizeye ko abana batazavamo, tuzabashishikariza kwiga kuko ari byiza.”

“kubera ko tubonye ubufasha, babonye inkunga yo kubafasha: amakayi, amakaramu…none ubu rero ngiye kubashishikariza mpaka yize na kaminuza ayigeremo.”

Undi ati: “iyo umwana adafite ibikoresho bihagije akenshi ntabwo yiga neza noneho ugasanga ntabwo atsinda neza. Turashimira compassion iduha ibikoresho.”

Umwana umwe mu bahawe ubufasha ati: “nta gikoresho na kimwe dusabwa ku ishuli tutabonye, cyane cyane nkatwe tugeze mu mashuli yo muwa 6 no muwa 3, tugiye gushyiraho imbaraga kugira ngo tuzatsinde neza ibizamini bya Leta.”

Pasiteri Samuel MUNDERERE; uyobora itorero rya EAR Paruwasi Kitabi, bakavuga ko kugirango ejo eheza h'abana hazabe heza, buri wese akwiye kubashyigikira.

Yagize ati: “tubasaba gushyira umwete, kurangwa n’ikinyabupfura. Mu ntego za compassion hariho kugobotora abana mu ngoyi z’ubukene mu izina rya Yesu. Rero tubaha ibikoresho kugira ngo babone uko biga, kugira ngo ejo habo hazaza itorero n’igihugu bizabe bifite umunyarwanda ufite iterambere ryuzuye.”

MUNYURWA Felix, uyobora Akagari ka Kagano, agize ati: “nicyo tubashimira mu gihe turi kwitegura itangira ry’amashuli risaba ko ababyeyi bababa hafi, bakajya ku ishuli ku gihe, bakabatoza isuku noneho yagera ku ishuli tukamusaba gukurikirana inyigisho ahabwa.”

Mu Murenge wa Kitabi, EAR Paruwasi Kitabi igira uruhare mu bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage, aho binyuze muri Compassion Internationale, uretse gutanga ibikoresho by'ishuri ku bana 250, inafasha abasaga 90 kwiga imyuga irimo ubudozi bw'inkweto, kudoda imyenda n'ububoshyi, ibyo bikabafasha kwizigamira mu matsinda barimo bakiteza imbere.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Sep 11, 2023 - 21:16