Nyanza: Baterwa igihombo n’umuriro w’amashanyarazi muke watumye babika imashini

Abibumbiye muri Koperative y'abahinzi n'aborozi batuye mu Murenge wa Mukingo baravuga ko babangamiwe n'umuriro w'amashanyarazi bahawe udafite imbaraga. Bavuga ko bamaze imyaka ine ubateye igihombo nyuma yo kugura imashini zisya zikanga gukora, ubu zikaba zibitse. Ubuyobozi buvuga ko ikibazo cy'uyu muriro muke kiri mu byo bakoreye ubuvugizi ku buryo kizakemurwa n'umushinga mugari wa REG ugiye gutangira vuba.

kwamamaza

Umuturage utuye mu Murenge wa Mukingo ahitwa Cyerezo, umwe mu banyamuryango ba Koperative y'ubuhinzi n'ubworozi yo muri aka gace, avuga ko mu myaka itatu ishize, we n’abagenzi be bagize igitekerezo cyo kwagura ibyo bakora bahitamo gutunganya umusaruro bakomora ku buhinzi.

Gusa nyuma y'aho bari baherewe umuriro w'amashanyarazi bagura imashini zisya ariko uwo muriro wananiwe kuzikoresha.

Ati: “turacyana zibaka gucya igahita izima! Iki cyo ntabwo cyakwaka rwose, biranga kubera umuriro mukeya ntabwo uhagije. Ndetse n’abaturage hari ubwo ubwo uba ufite nk’aho usudiriza ahubwo bigahuma gusa.”

Undi ati: “twaguze ibyuma tugira ngo umuriro uzadufasha kubikoresha ariko birangira umuriro ubaye mukeya, ibyuma bitagikora.”

Aba baturage bavuga ko bajya kugura ibi byuma ari uko bari babwiwe ko bagiye guhabwa umuriro.

Umwe ati: “ibyo byuma tubigura nka koperative ariko batuzaniye umuriro, dukojejemo reka da! Ntubiterure! Twaguze ibyuma bibiri, ubu byaranashaje kuko byamaze no gupfa kubera kubura umuriro.”

Igihombo iyi koperative yatewe n’izi mashini zidakora cyaciye intege na bamwe mu banyamuryango.

Umuturage umwe ati“ igishoro twatanze cyaragiye, nticyagarutse! Kuba nta nyungu umunyamuryango abona yagiye acika intege noneho bamwe bakanigendera, nabyo ni izindi mbogamizi.”

“Ubwo rero kumva warashoye amafaranga hafi miliyoni ebyiri ariko imyaka yose ikaba ishize zidakora[imashini], imbaraga zabaye nk’izirangira ku banyamuryango bamwe basa n’ababiretse. Abasigaye twakomeje gukora ubuvugizi, tujya mu karere ariko tubona nta gihiginduka.”

Hamwe n’abatuye mur’aka Gace ka Cyerezo muri Mukingo, basaba ko bahabwa umuriro ufite imbaraga.

Umwe ati: “ni ka monophase! Hari ibyuma bibitse! Ntawahagurutsa icyuma, ntawazana umushinga ngo tugire icyo dukora kuko abaturage bose dufite icyo kibazo. Ndetse n’abayobozi bo ku karere, bo ku murenge baraza tukakibabwira ariko twebwe…. “

“Simbarega kuko nta majyambere yahagera kuko uwo muriro ntiwahagurutsa nk’icyuma gisya amasaka cyangwa imyumbati, cyangwa aba babaza imbaho bakaba banabaza. Hariho n’abahashyira amajyambere nuko natwe tukabona amajyambere nk’abandi.”

Undi ati: “ twari tuzi ko ari umuriro uhagije, ntabwo twari tuziko ari gakeya.”

Icyakora KAYIGI Ange Claude; umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukingo, avuga ko iki kibazo bagikoreye ubuvugizi nuko REG ibaha ikizere cy'uko kizakemurwa n'umushinga mugari ugiye gutangira.

Ati: “ikibazo cy’umuriro mukeya barakitugaragarije. Hari umushinga wo gushyira amashanyarazi Mucyerezo yo guhita babaha triphasie. Hari umushinga wo muri REG ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa vuba. Hari ukuntu REG igenda yongera ubushobozi bw’umyoboro, muri uwo mushinga bazabaha ufite imbaraga.”

Ubusanzwe mu bindi bice abaturage bakunda kumvikana bavuga ko bahawe umuriro udafite imbaraga, ariko bitandukanye n'iby'aha i Mukingo kuko hari aho uyu muriro utatsa amatara. Cyangwa se yanakwaka wacomeka televiziyo, telefoni cyangwa ibindi bikoresho bikenera amashyanarazi nuko ayo matara akazima.

Ab'aha i Mukingo basanga ari imbogamizi ikomeye mu iterambere ryabo.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Mar 26, 2024 - 13:14