Urubyiruko rurasabwa gukoresha amahirwe igihugu cyabashyiriyeho, bakarinda ibyagezweho

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda RDF,Brig Gen Rwivanga, yasabye urubyiruko rwo mu ntara y'Iburasirazuba gukoresha amahirwe atandukanye igihugu cyabashyiriyeho, barinda ibyagezweho muri iyi myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe ndetse bakitabira gahunda za Leta.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho ubwo mu mpera z'icyumweru gushize, ubwo hasozwaga ihuriro ry'urubyiruko mu karere ka Kayonza. Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko nyuma yiy'imyaka u Rwanda rubohowe hari byinshi rwagezeho bigaragaza iterambere ryarwo.

Yavuze ko umwanya ugezweho ari uw' urubyiruko, aho ruzakomeza kubaka igihugu binyuze mu gukora ibikorwa bitandukanye byose bizamura ubukungu n'iterambere ry'igihugu. Yarusabye kwitabira gahunda za Leta zitandukanye kuko arizo zikubiyemo amasomo azabafasha mu gusigasira ibyagezweho.

Ati:" ni ukugira ngo tubatere ingufu, tubatere intege kugira ngo bitabire ibikorwa bya Leta, bitabire ubumwe no guhuza ibikorwa bitandukanye. Muri iyi myaka 31 tubohoye iki gihugu, urubyiruko nirwo ibi bikorwa byiza twagezeho mu buryo bwo kubaka ubumenyi, ubushobozi, ubukungu bw'igihugu mu buryo bwose bushoboka. "

Ku ruhande rw'urubyiruko, bamwe bavuga ko kuganirizwa na bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda ari umugisha ntagereranywa kuko babasobanurira byinshi bibaza ku mutekano w'igihugu. Bavuga ko bakuramo isomo ryo kwitangira igihugu bifashishije amahirwe bashyiriweho nk'imbuga nkoranyambaga, banyomoza abagisebya.

Umwe ati:"Hari amakuru dukura nka social media ariko ntituyizere. Ariko iyo tuganirijwe n'umuyobozi mukuru nko mu ngabo z'igihugu, tumenya ko amakuru aduhaye ari aya nyayo ndetse bikaduha icyizere cy'uko urubyiruko dushyigikiwe mu bijyanye no kugira ngo dutere imbere."

Undi ati:" narebye mbona agaciro aha urubyiruko, kuba yavuye mu biro akaza Kayonza kutuganiriza, njyewe byanteye ishema, ndavuga nti ' nk'uruhare baba bagize bakitanga' byamfaashije niyo mpamvu ngomba kubiha agaciro, mugihe ndi kubisobanura nkabihamaho, uwabangamira igihugu wese twamurwanya twivuye inyuma nk'urubyiruko."

Urubyiruko rwamaze iminsi itatu mu ihuriro ry'urubyiruko mu karere ka Kayonza rwigishijwe amasomo yo gukunda igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Beretswe kandi amahirwe igihugu cyabashyiriyeho yabafasha kwiteza imbere, bahabwa n'andi masomo ajyanye na gahunda za Leta.

Uru rubyiruko rusaga 500 rugizwe n'abayobozi b'abanyeshuri bo mu mashuri yo mu ntara y'Iburasirazuba, abayobozi mu nzego z'urubyiruko mu karere ka Kayonza ndetse n'abanyeshuri bari mu biruhuko mu karere ka Kayonza.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Kayonza.

 Apr 21, 2025 - 15:30