Urubyiruko rukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi rurasaba gushakirwa amasoko

Urubyiruko rukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ruravuga ko nubwo rukora iyi mirimo ariko ngo ruracyahura n’imbogamizi ziruhangayikishije.

kwamamaza

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, iri mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo ariko cyane cyane bakibanda mu mirimo ishamikiye k’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubwo hasozwaga inama yari imaze icyumweru muri gahunda “Buy from Youth campaign” iyi akaba ari gahunda igamije gukora ubuvugizi ku rubyiruko ruri muri iyi mirimo ibikorwa byabo bikamenyekana ariko kandi no gushishikariza urugaga rw’abikorera mu guhuza urubyiruko n’isoko mu ruhererekane rw’ibiribwa.

Uwantege Brenda na Nkurunziza Egide ni bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Isango Star aho bagarutse ku mbogamizi bahura nazo zirimo kubura ubutaka buhagije bwo gukoreramo, kutayobokwa n’isoko mpuzamahanga ndetse banatubwira ibisubizo biteze muri ubu buvugizi bwa gahunda ya Buy from youth.

Uwantege Brenda yagize ati "ikibazo cy'amasoko cyo kirahari cyane cyane nk'amasoko yo hanze, ayo mu gihugu yo turagerageza tukabimenyekanisha ku giti cyacu, ikintu kiba kigoye ni ukugirango tubone ayo masoko yo hanze".   

Nkurunziza Egide nawe yagize ati "nk'urubyiruko dufite ikibazo cy'uko tutagira ubutaka bwo gukoreraho, tukagira imbogamizi zijyanye no kuhira kuko birahenze kandi ugasanga ubushobozi bw'ubyiruko ntabwo buba buhagije".    

Minisitiri w’urubyiruko Dr. Abdallah Utumatwishima wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yongeye kwibutsa urubyiruko ko gukorera hamwe no guhanga udushya aribyo muti w’ibibazo bakomeje guhura nabyo.

Yagize ati "ibyo mukora bimeze gute mu ngano, ni byiza, ni byinshi?........ nimudashyira hamwe muzatakaza imbaraga, mutakaze isoko".

Urubyiruko kandi rurasabwa kumenyekanisha ibikorwa byabo kandi bakagaragaza imbaraga n’umurava ndetse n’urukundo nkabimwe mu bisubizo byatuma umusaruro wabo ubona isoko nkuko babyifuza.

Buy from youth campaign yatewe inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa (FAO), Rwanda youth Agribusiness forum ndetse na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Inkuru ya Eric Kwizera /Isango Star mu mujyi wa Kigali

 Jun 16, 2023 - 15:43