Nyagatare: Hakozwe Inkera y'imparirwakurusha yizihijwemo iterambere ry’akarere.

Abagatuye aka karere bakoze igitaramo cyiswe Inkera y'imparirwakurusha. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko cyateguwe mu rwego rwo kwishimira iby'aka karere kagezeho mu iterambere, kwizihiza umuco nyarwanda ndetse abaturage bagaragaza ibyo bazibandaho muri uyu mwaka w’2024.

kwamamaza

Gasana Stephen; umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, avuga ko  iki gitaramo cyabaye kigamije impamvu eshatu.

Ati:“igitaramo cy’umuco cyitwa inkera y’Imparurwakurusha za Nyagatare ni igitaramo gisigasira kandi giteza imbere umuco kubera ko tuwukunda kandi tuwishimiye.”

Iki gitaramo kuba mu mpera z’Umwaka. Gasana avuga ko “ni igihe cyo kwishimira ibyo bakoze [abaturage] no gutekereza kubyo bakora umwaka ukurikiyeho. Ikindi cya gatatu ni uko dutangira kureba abantu bakoze ibikorwa byiza tukabashimira muri iki gitaramo.”

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare basobanura ko bakiriye neza igitaramo gisoza umwaka w’ 2023 ndetse n'ingamba binjiranye mu mwaka w’ 2024.

Umwe yagize ati: “ kera habagaho ibitaramo, uyu munsi rero hari aho twageze bisa naho bisubira inyuma. Ariko uyu munsi turashimira ubuyobozi bwacu buriho kuko igitaramo kigarutseho. Intego dufite ni ugufatanya n’umuyobozi wacu tumaze kumutora, tugakora cyane tukiteza imbere birenzeho.”

Undi ati: “ uruhare rwacu mu guteza imbere akarere kacu…ni ugukomeza gufatanya tugakorera hamwe, cyane cyane njyewe ndavuga nk’abagore kuko byandenze, ni iby’agaciro cyane.”

“ ibijyanye n’umuco, hari ibyo nagiye mbona ntari nzi n’imbyino nyarwanda bidufasha kutibagirwa umuco wacu ngo tugendere kuby’abanyamahanga ariko tukazirikana n’umuco wacu, w’abakurambere bacu.”

Pudence Rubingisa; Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, yashimye umuhate abaturage ba Nyagatare bakoresha biteza imbere. Yabasabye ko mu mwaka w’2024 bagira intego yo gukora neza biruseho kugira ngo bakomeze kwiteze imbere,bityo abizeza ubufanye muri urwo rugendo.

Ati: “ ngira ngo ibikorwa bimaze kugerwaho, iyo urebye izi nganda, ibikorwa remezo nk’amavuriro, iyo tubirebye mu mibare ariko tukabihuza n’umuturage ku giti cye, aho ageze yiteza imbere n’ubuyobozi bwiza afite ni iby’agaciro. Ariko na none tunavuga tuti ni iki tugiye gukora gitandukanye n’ibyo twakoraga, ibyo byose mvuze tukabyihutisha muri uyu mwaka… rero ndabizeza ubufatanye, ku giti cyanjye ndetse nk’umuyobozi w’Intara.”

Mu gitaramo gisoza umwaka w’ 2023 mu karere ka Nyagatare cyiswe Inkera  y'imparirwakurusha,hahembwe abantu babaye indashyikirwa mu mwaka w’ 2023. Aba barimo koperative Coodervam y'abahinzi b'umuceri bubatse Sitasiyo ya Lisansi,Padiri Gakirage Jean Bosco wubatse ishuri,Gashugere Kamo Faustin na Mukanyana Gratia bagemuye umukamo mwinshi kuri MCC ndetse na Kubahoniyesu Jean Masanyu wafatanyije n'ubuyobozi kubaka ikiraro.

 Jan 3, 2024 - 10:39