Nyagatare: ‘ Gusaba imbabazi abo wiciye biruhura mutima’; ADEPR Mirama

Abakirisitu b'Itorero ADEPR Mirama iherereye mur’aka karere baravuga ko gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge bamaze kuyisobanukirwa,bityo basaba abishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 gusaba imbabazi abo biciye kuko biruhura umutima. Bavuga ko bigeza no ku bumwe n'ubwiyunge nyabwo. Minisiteri y'umwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu isaba abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi gusaba imbabazi bitari ibya nyirarureshwa, bakasizaba basobanura neza ibyaha bakoze.

kwamamaza

Abakirisitu b'Itorero ADEPR Mirama riri mu murenge wa Nyagatare bavuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi babihuza no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside kugira ngo bumve ko batari bonyine.

Bavuga ko na gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge nayo bamaze kuyisobanukirwa binyuze mu nyigisho bahabwa mu rusengero ndetse n'izo bahabwa n'ubuyobozi mu nzego za Leta.

Basaba abishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusaba imbabazi abo biciye kuko biruhura umutima.

Umukirisitu umwe yagize ati: “bigira uruhare runini mu isanamitima. Nk’ubu ruba rwateguye kuvuga ngo ruremere uwarokotse jenoside bakaba bamukorera nk’igikorwa cyiza cyo kumworoza nk’inka. Kugira ngo amenye ko hari uruhare rwabayeho mu kwiyubaka kwiwe, turamusura, tukamubaza ibibazo afite nuko tukagenda tumufasha aho adashoboye, niba se inzu ye ifite ikibazo tukamusanira.”

Undi yagize ati: “ kandi tukaba tuganye ku bumwe n’ubwiyunge , cyane cyane ni ugukurikiza gahunda ya Leta, tukigisha abantu kubabarira ndetse no gusaba imbabazi kugira ngo bwa bwiyunge dukeneye bugaragare. Tugakora n’ibikorwa by’urukundo byinshi kugira ngo wawundi wahuye n’ikibazo cyangwa se n’uwakoze jenoside yumve ko agomba gusaba imbabazi kandi akabana na mugenzi we nta rwishisho bafite.”

Pasteri Habyarimana vedaste; Umushumba w'itorero ADEPR, ururembo rwa Byumba, avuga ko iyo bigisha abakirisitu mu rusengero ku ijambo ry'Imana bagerekaho no kubaha inyigisho z'ubumwe n'ubwiyunge kugira ngo bafashe Leta muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.

Ati: “dufatanya n’abanyetorero bacu tubakangurira kubana mu mahoro. Hanyuma muri gahunda isanzwe y’isanamitima, aho ngaho dukoramo ibikorwa binyuranye. Ni gahunda irimo mbabazi celebration, aho muri icyo cyiciro hahuzwa bantu bakoze jenoside n’abayikorewe bakagirana urugendo rwo guhabwa amasomo y’ubumwe n’ubwiyunge. Bitanga umusaruro ufatika kuko uzasanga ibirebana n’amacakubiri barabirenze kuko0 baragabirana, barasangira, barasabana, barakorana…”

Minisiteri w'umwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko abasaba imbabazi bajya bazisaba bitari ibya nyirarureshwa, bakazisaba basobanura neza ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “dukwiye gukoresha inyito nyayo noneho usaba imbabazi avuge ati’ ndasaba imbabazi za jenoside nakoze. Nishe abatutsi mbahora ko ari abatutsi; nica kanaka na kanaka mu buryo ubu n’ubu’…byose akabivuga. Ati ibyo ndabyicuza, ndabisabira imbabazi. Ariko yabivuze byose, ntabwo ari uguhemuka.”

Ubusanzwe ururembo rwa Nyagatare mu itorero ADEPR rugizwe n'uterere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare. Mu rwego rwo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyubaka no gutera imbere, Abakirisitu b'Itorero ADEPR Mirama mu karere ka Nyagatare baremeye abatishoboye babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaha Inka.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 May 20, 2024 - 11:02