Nyabihu-Kintobo: Bamaze imyaka isaga 3 bahinga ibigori bikarumba

Abaturage bahinga ibigori mu murenge wa Kintobo baravuga ko bamaze imyaka isaga 3 bahinga ibigori bikarumba kubera imbuto mbi bahabwa. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko iki kibazo kizwi ariko bukabizeza ko iyi mbuto itazongera gukoreshwa bahinga.

kwamamaza

Aba baturage bavuga ko bahinga byagera hafi yo gutangira guheka bikuma, imiheko igacurama.

Umwe yagize ati: “byatewe n’imbuto mbi baduhaye itujuje ubuziranenge. Twarateye biramera, bigeze mu gihe cyo guca ingingo bitangira kuba nk’urubingo! Ubu nta guheka…abenshi twarabitemye. Byabaye nk’urubingo, n’inka ntizabiryaga!”

Undi ati: “imbuto baduhaye ikaba yageragerejwe mu tundi turere, bayiduhereza tukayihinga bikanga. Rero tumaze imyaka itatu tutabona umusaruro uhagije w’ibigori nk’uko twawubonaga.”

“ twari tuzi ko baduha 28: orginale nuko baduha ibituburano none sinzi ko twabona na kimwe cya kabiri! Ubu ni inzara dufite! Ntituzatera n’ibirayi kubera ko tubikura mu bigori.”

Bavuga ko bamaze kurumbya kenshi kubera iyo mbuto. Basaba ko bayihindurirwa.

Umwe ati: “ingaruka byatugizeho ni uko ubu dufite inzara (…) badushakira imbuto bakanadufasha kuko ntacyo twacyuye muri iki gihembwe cy’ibigori.”

Undi ati: “turasaba ko Leta yaturebera cyangwa se ikadukorera ubuvugizi nk’abaturage maze bariya batubura imbuto bagakora ku buryo baza bagatubura imbuto, bakayigeragereza aho turi noneho yakwemera bakabona kuyitugezaho nk’abahinzi.”

Donatile Mugabekazi; umuyobozi w’umurenge wa Kintobo, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse iyi mbuto itazongera gukoreshwa. Avuga ko bari no gushishikariza abaturage bahinga biguriye iyabo kubanza gushishoza bakagura indi ariko yera.

Ati: “icyo kibazo cy’imbuto y’ibigori idatanga umusaruro cyaragaragaye, ntabwo ari muri Nyagisozi honyine. Bivuze ko mur’iki gihembwe cy’ihinga tugiye kwinjiramo tuzitwararika ku buryo iyo mbuto izaba yarakoreshejwe icyo gihe itakongera gukoreshwa. Ndetse n’abaturage twabakanguriye aho bagomba kugurira imbuto yizewe ku buryo iryo kosa ritazongera kubaho.”

Abaturage bavuga ko guhinga iyi mbuto y’ibigori byabateje igihembo mu buryo bugaragara kuko inshuro zose bayihingaga nta musaruro babonaga. Bavuga ko byatumye muri iyo myaka bakomeza guharira ku masoko, ari nako bashaka imbuto n’ifumbire byo gusubizamo.

@Emmanuel BIZIMANA/ isango star - Nyabihu.

 Mar 14, 2025 - 09:11