Nyabihu - Jenda: Hari abatewe impungenge n'inyamaswa iri kwica amatungo yabo

Nyabihu mu ntara y'Iburengerazuba hari abaturage bo mu murenge wa Jenda mu kagari ka Nyirakigugu bavuga ko batewe impungenge n’imyamaswa batazi ubwoko bwayo iherutse kuza kurya amatungo arimo n’inka yongeye kugaruka muri ako gace.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagari ka Nyirakigugu mu murenge Jenda w’akarere ka Nyabihu abaheruka kubona ubugome bw’iyi nyamaswa nibo bavuga uko yica bakanavuga ko bwari ubwambere bari bayibonye.

Umwe ati "ntabwo yari imbwa uko bigaragara ni inyamaswa nini, ntabwo imbwa zafata umutavu ngo ziwutanyaguzemo kabiri, byabaye nka gatatu turi gutesha abashumba nabo bari maso ariko ukumva ijwi atari iry'imbwa".    

Igiteye ubwoba ngo nuko kuva yarya inka muri aka gace batari bakamenya irengero ryayo none ngo hakaba hari abongeye kuyibona yagarutse.

Aba baturage barasaba inzego bireba ko zabafasha iyi nyamaswa igashakishwa igasubizwa mu mashyamba, kuko ibateye impungenge.

Nubwo kuva mu murenge wa Jenda twahaye ubutumwa bugufi tubabaza aya makuru ndetse no kukarere ka Nyabihu tukanabahamagara ariko hakabura uyavugaho, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Twizere Bonavanture Karekezi, avuga ko hari abagiye aho byabereye kureba ibyo aribyo kuko bo nta kibazo cy’inyamaswa baheruka.

Ati "hari abayobozi baje aho byabereye kureba ibyo aribyo kuko buri wese aha aravuga ko nta kibazo cy'inyamaswa baheruka".

Umuyobozi w’umudugudu wa Gisozi uri muri aka kagari ka Nyirakigugu, Tutsi Sirikani yavuze ko babasabye kuba maso mugihe n’irondo riri gucungana niyo nyamaswa kugeza igihe bazayibonera.

Ati "irondo ry'umwuga niryo riri gukora ubu, ubwo ko ari abasore barajya bagenzura kugeza ubwo tuzayibona".

Hari amakuru aturuka muri uyu mudugudu avuga ko hari inyamaswa yicaga inka z’imitavu mu ishyamba riri hakurya y'aka kagari bakoreye uburinzi ikahacika kuburyo bakeka ko yaba ariyo yaje aha muri aka gace, kugeza ubu haba abayirabutsweho n'abageze ku matungo yishe bose bemeza ko iyo nyamaswa ari ubwambere bari bayibonesheje amaso yabo.

Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA / Isango Star Genda mu karere ka Nyabihu.

 Jan 6, 2025 - 08:51