Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe nuko bagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Abaturage bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu baravuga ko bahangayikishijwe nuko hari abari mu mazu ategeshejwe inkingi z’ibiti kubera gusenyerwa n’ibiza abandi bakaba batari kwita ku bikorwa byo gufata amazi nyamara imvura ikomeje kugwa.

kwamamaza

Mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu hamwe mu hakunda kwibasirwa n’ibizi bigatwara ubuzima bw'abantu bikanangiza imitungo yabo bidasize n’ibikorwaremezo. Ni nako imvura yo mw'ijoro ryo kuwa 2 w'icyumweru gishize, yasenyeye benshi bo muri santere ya Vunga, inzu zimwe zigwa hasi izindi zisigara zitezwe n'inkingi ibyo abaturage bavuga ko byabasigiye igihombo.

Umwe ati "byaduteye igihombo, twahabonaga ibyo kurya n'icyo kunywa, turahangayitse kuko amahirwe twagize nuko tutari twazirayemo ariko harimo ibintu".   

Undi ati "igihombo byaduteye byadusubije inyuma, umuntu yari ari gushaka mituweli y'abana ariko ubu tugiye mu bintu byo gusana". 

Uretse kuba aya mazi hari abo asize hanze, aba baturage banavuga ko bakomeje guterwa ubwoba n'ingufu aya mazi ari kumanukana mugihe imvura itaracisha make nyamara hari n'abagituye aha.

Hari abatunga agatoki kudafata amazi no kutayacira imiyoboro nka zimwe mu mpamvu ziri gutuma abasenyera. 

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Shyira, Bwana Ndando Marcel arahamagarira abaturage bose bakiri muri iki kibaya gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwihutira kuhava bakajya kuri site yabugenewe ya Bihembe.

Ati "kugirango hatagira umuturage utakaza ubuzima bwe kandi twese tuba twatangiye no kwirinda turashishikariza abaturage ubona ahantu hose haba hamushyira mukaga kuhimuka, hari site zateganyijwe ariko turasaba ufite ikibazo gikomeye hari site yateganyijwe mu bahura n'ibiza yakwegera ubuyobozi hanyuma nawe akajya kuri site". 

Uretse amazu yasenyutse kubera ibiza by’imvura byo kuva tariki ya 30 z’ukwezi kuwa 4, andi akaba yarasigaye ahagaze afashwe n’inkingi, imisozi yo muri uyu murenge wa Shyira yacitse inkwangu, imyaka yari ihinzwe kuri hegitari zirenga 4 ziganjemo urutoki n’ibishyimbo, itwarwa n’ibiza by’imvura mugihe amazu atararangiza kubarurwa bitewe nuko bisa n'ibitararangira, hakaniyongeraho uruganda rwa koperative y’abaturage itunganya umusaruro w’ikawa mu mirenge ine yaha mu karere ka Nyabihu.

Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA / Isango Star I Nyabihu

 May 6, 2024 - 08:02