
Nyabihu: Barasaba ingurane ikwiye kugira ngo bimurwe mu mitungo yabo
May 12, 2025 - 08:35
Mu karere ka Nyabihu mu ntara y'Iburengerazuba, hari abaturage bo mu murenge wa Rugera batewe impungenge nuko ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro buhakorerwa bwabashyize mu manegeka bakaba bagiye gukodesherezwa ntangurane y’imitungo yabo iri kwangizwa nubwo bucukuzi.
kwamamaza
Abaturage batuye mu kagari ka Nyagahondo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, ari naho hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro bavuga ko batewe impungenge nuko bwabashyize mu manegeka bakaba bagiye gukodesherezwa nta ngurane y'imitungo yabo bahawe.
Umwe ati "twarababajije tuti ibiza biterwa niki ko twe tutigeze tubona imvura iza gusenya hano nta biza dufite, baratubwira ngo ikibazo dufite nuko dufite umucukuzi w'amabuye waje agacukura akaba yaraduteje ikibazo cyuko turi hejuru".
Hari abavuga ko basanga ari uburyo bwo kubakura kuri ubu butaka nta n'ingurane bahawe yabwo.

Undi ati "dukeka ko icyaba kibyihishe inyuma uyu mushoramari waje muri aka gace kacu yaba aherekejwe n'abayobozi akaba aribo bamuha uburenganzira bwo gutuma batwirukana mu byacu nta ngurane baduhaye".
Mukandayisenga Antoinette, Umuyobizi w’akarere ka Nyabihu, yahumurije aba baturage abamara impungenge kuko bazahabwa ingurane ikwiye kandi mu gihe cyo kwimuka bakaba bagiye gukodesherezwa bikaba bigiye gukorwa mu buryo bwa vuba.
Ati "ubuyobozi bw'umurenge natwe ubwacu nk'akarere tuzamanuka twumvikanishe abo bantu kugirango bihutire kwishyura abantu bitarenze igihe runaka".
Mugihe ubuyobozi bw’aka karere butaraduha andi makuru yisumbuye mu ruzinduko bwakoze yo guhuza impande zombi hagendewe ku igenamigambi, iteganyagihe n’imyanzuro inogeye impande zombi, ngo hari abumvikanye na rwiyemezamirimo barishyurwa barimuka abandi baguma hano bitewe nuko ngo batari bumvikanye ku giciro kinogeye imitungo yabo.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


