Nyabihu: Aborozi bo mu murenge wa Bigogwe baravuga ko inka yabo ari guhabwa inking n’imiti y’inzoka.

Aborozi bo mu murenge wa Bigogwe baravuga ko bishimiye ko inka zabo ziri guhabwa imiti y’inzoka n’inkingo z’indwara amatungo yaho amaranye iminsi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigigwe buvuga ko iki gikorwa kiri gukorwa n’abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amatungo ari ingenzi cyane kuko bigiye kugabanya inzoka inka zarwaraga.

kwamamaza

Abenshi mu batuye mu murenge wa Bigogwe wo mukarere ka Nyabihu bashize umutima ku bworozi, byumwihariko inka. Ibi bishimangirwa n’uko ari umurenge uza mu myanya y’imbere muri aka karere ufite umubare mwinshi w’inka kuko mu barura rusange riheruka ryagaragaje ko hari inka zikabakaba mu bihumbi 6.

Aborozi bo mu murenge wa Bigongwe bamaranye iminsi ikibazo cy’uko izo nka zabo ziri kurwara. Icyakora ubu barishimira ko abanyeshuri biga ibijyanye n’ubworozi bw’amatungo muri BIGOGWE TSS bari guzikingira nta kiguzi.

Umwe yagize ati: “turashima ubuyobozi bwacu butwitaho, bakaba batwoherereje abana bacu, u Rwanda rw’Ejo, bari kutuvurira amatungo. Rero iki gikorwa turacyishimiye ni cyiza kuko bari kutuvurira inka zacu, uburwayi zari zifite buzivemo. Bari kutuvurira ku buntu, nta kiguzi baduciye.”

Undi ati: “ ibi turabyishimiye kuko nta mafaranga dutanze kandi ubusanzwe turazigurira! Tujya kugura umuti n’abaveterineri. Twabyishimiye kuko n’ubushize baje kutuvurira amatungo, kiriya kigo cya EAV Bigogwe, dusanga bifite umumaro cyane. umuti bazihaye zabashije kuba nziza, zisa neza ntizagira uburwayi.”

Biteganyijwe ko igikorwa cyo guha imiti y’inzoka no gukingira amatungo kizarangira bavuye inka zirenga 200, ndetse n’andi matungo magufi.

Abanyeshuri bari gukora iki gikorwa bavuga ko gufasha aba baturage bisa no kwifasha.

Umwe, ati: “impamvu kubafasha bisa no kwifasha ni uko nk’ubu abanyeshuli biga muri Bigogwe TSS baradufasha cyane, tunywa amata buri munsi. Nibwo buryo rero twashatse kugira ngo niba tunywa amata avuye hirya no hino tumenye neza niba ari meza, nta burwayi afite cyangwa se izo nka zariye ibyatsi bibe bimeze neza.”

Undi ati: “ Vitamini ni ukugira ngo amatungo yabo abe yakongera imbaraga mu kurisha, abashe gukura neza.”

Hari n’abubakiwe uturima tw’igikoni

Igikorwa cyo kuvura amatungo cyahuriranye no kuba n’abanyeshuli biga ibijyanye n’ubuhinzi bubakiraga abaturage uturima tw’igikoni.

Umwe mubatwubakiwe avuga ko ari urugero rwiza, ati: “byanyeretse ko koko aban nk’aba n’abayobozi babo badutekerezaho kugira ngo batwubakire akarima k’igikoni.”

Primier MANIRAGUHA; Umuyobozi w’iri shuri rya Bigogwe TSS, avuga ko bahisemo kuza gutanga uyu musanzu kugira ngo aborozi babone uko bakurikirana amatungo yabo muri iki gihe cy’izuba.

Ati: “tubafasha gukemura ibibazo basanzwe bafite, cyane cyane nko ku borozi birimo iby’amatungo aba afite ibibazo by’inzoka ndetse n’imikurire itari myiza kandi ibyo tuba tubifitiye igisubizo kuko tuba dufite imiti yica inzoka, tuba dufite amavitamine afasha amatungo kugira ngo abashe gukura neza atange n’umukamo.”

“ ndetse by’umwihariko twabafashije no kubaka uturima tw’igikoni.”

ABURUKUNDO Fulgence; Ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu murenge wa Bigogwe,  avuga ko iki gikorwa kirafasha mu kurwanya inzoka n’izindi ndwara zikunze kwibasira izi nka.

Ati: “ ibi biradufasha cyane kuko aba ni abafatanyabikorwa. Iki gikorwa bari gukora cyo gutanga imiti y’inzoka ndetse na vitamine ni ingenzi cyane kuko iyo warikingiye inzoka ndetse ukaba warihaye niyo vitamine biyifasha mu mikurire noneho n’umworozi yaryitaho n’ubwatsi yarihaye bukabasha kuyigirira akamaro maze akabona umusaruro.”

Uretse inka, n’andi matungo magufi yiganjemo intama nayo yahawe imiti. Ni igikorwa aborozi bavuga cyabashimishije kuko nk’inka zabo bakomoraho umukamo zari zitangiye kuzahara, nyamara abenshi arizo bacungiraho.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star- Nyabihu. 

 Jun 9, 2023 - 06:08