
Nyabihu: Abatujwe mu mazu atuzuye akaba amaze kubasaziraho barasaba gusanirwa
Apr 25, 2025 - 08:03
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda batishoboye batujwe mu mudugudu wa Kabaya uri mu murenge wa Bigogwe baravuga ko amazu batujwemo atuzuye neza none ubu yashaje cyane bakaba banyagirirwa mu nzu. Ubuyobozi bw'akarere ka Nyabihu buvuga ko bufite gahunda yo gusana amazu yangiritse ndetse no kubaka ayasenyutse burundu kugira ngo bature neza.
kwamamaza
Abaturage batishoboye batujwe mu mudugudu wa Kabaya mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, ni naho barokokeye Jenoside yakorwe abatutsi mu Rwanda 1994, bahunguka basanga inzu zabo zaratwitswe. Amazu batujwemo atuzuye ni ayubatswe mu mwaka w'2006 ndetse yamaze gusaza cyane kuburyo hari abanyagirwa n"imvura bayarimo.
Ubwo baganiraga n'Isango Star, umwe yagize ati:" iyo imvura iguye turavirwa, mu byumba harava. No mu gikoni iyo imvura iguye ntabwo ducana. Iyo imvura iguye, abana bato bareba ahatari kuva akaba ariho bikinga. Abakuru bakaza kwicara muri salmon. None twaryama dute kandi tuviriwe? Tuba turi mu mwijima w'icuraburindi, niyo duteruye icungu( isafuriya) turabimena kubera umwijima."
Undi ati:" niba hano hari kuva, umuntu yegamira nka hariya hatari kuva. Nawe urabibona ni ukwicara. Abana nabo baba bari mu cyumba cyabo ariko nabo baravirwa bakabyuka bakicara."
"Iyo imvura iguye nta muntu uriyo, mba mfite impungenge ko ibintu biza kwangirika, nk'ibyo abantu bararaho."
Basaba gufashwa maze ayo mazu agakorwa kuko bagiye kuyabamo ataruzura, bazi ko azakorwa barimo none n'abana bato bayabamo bibagiraho ingaruka.
Umwe ati:" barwara umuriro, umusonga ntiwabura, kandi ahantu hari imbeho....n'impungenge ntizabura ko inzu yabagwaho umuntu adahari."
Undi ati:" zari zitanuzuye...uragera hanze urirebera! No mu nzu reba! Twabaga twikinze nk'uku nuko bavuga ngo barujuje nirutahemo, tugatahamo. Twasabaga kutuvugururira, bakadusakarira kuko inzu zacu zirava, dore zarahomotse."
"Badusanurira nuko natwe tugasubira mu buzima bwiza."
Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, MUKANDAYISENGA Antoinette, avuga ko hari gahunda yo gusana amazu yangiritse n'ayasenyutse burundu akubakwa kugira ngo bature neza kuko harimo n'ayubatswe kera.
Yagize ati:"ayo mazu muvuga yubatswe muri 2006, birumvikana barimo adakomeye nkuko biba bigaragara. Ariko mu Karere turi mu gikorwa cyo gusana ayo mazu ndetse hakaba no kubaka amashya kubatari bayafite. Na hariya mu Bigogwe ikibazo ni kimwe , naho hari amazu asanwa. Numva rero ni uko amazu ashaje yari yarubakiwe Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi turakizi, amazu yagiye yangirika bitewe n'ubwihute yubakanwe."
Ikibazo cy'amazu yatujwemo abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyabihu, ubuyobozi buvuga ko hirya no hino muri aka karere hari akomeje gusanwa, hamwe no kwishakamo ibisubizo mu rugendo rwiterambere. Muri abo ababona ubushobozi bagerageza gukora ibihura nabwo, ari nako abafite ibibanza biborohera gufashwa kubona amacumbi.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star -Nyabihu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


