Nyabihu-Musanze:Kutabona aho bakura imbuto z'ibirayi zizewe n'ubuhunikiro;  imbogamizi ku bahinzi b'ibirayi

Abahinzi bakorera mu makoperative baravuga ko kutabona aho bakura imbuto z'ibirayi zizewe ndetse n'ubuhunikiro byatumaga n'umusaruro muke bejeje wangirika. Ubuyobozi bw'akarere  buvuga ko hari umushinga urigutangizwa k'ubufatanye n'abafatanyabikorwa bako uzafasha abahinzi gukora ubuhinzi buteye imbere.

kwamamaza

Abahinzi bo mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba [mu turere twa Musanze na Nyabihu], bavuga ko bahura n'imbogamizi zizitira iterambere ryabo mu buhinzi bw'ibirayi.

Bavuga ko  zirimo kubura imbuto yizewe no kuba n'umusaruro babonye wangirikira mu mirima bitewe no kubura amasoko ndetse n'ibindi.

Umwe yagize ati: " Ntanga nk'urugero, mpereye ku birayi, ubigeza kuri depo ugasanga nko muri toni wabojejemo hafi ibiro 300 cyangwa se 400, bityo ukaba ukuyemo ibiro 600 kandi wari wahagejeje toni. Rero uko kubona, icya mbere byerekana igabanuka ry'umusaruro."

Undi ati: " hari igihe ibirayi byera nta giciro bifite [ bigura make] bitewe nuko nta bashoramari dufite, ubwo bikaba ngomba ko umuntu avuga ko agiye kubihunika. Haba igihe ubuze ubuhunikiro."

" imbuto ntihagije kandi n'iboneka ikaba itizewe."

Binyuze mu mushinga w'imyaka itatu uzibanda mu turere twa Musanze na Nyabihu wiswe KUNGAHARA, hitezwe ko uretse kuba abahinzi bazabona imbuto yizewe kandi ihagije, uzanabafasha kubona uburyo bwizewe bwo kubikamo umusaruro, nk'uko Rugamba Eddy Frank; umuhuzabikorwa w'uyu mushinga abisobanura.

Yagize atI: " mu bisubizo umushinga uzanye harimo kuba tuzashyiraho uburyo bwo kubungabunga umusaruro wabo no kuwufata neza. Dufite ikoranabuhanga tuzazana bwo kubika umusaruro, navuga ko ari uburyo gakondo kuburyo ushobora kubikamo umusaruro ugeze ku matoni."

NYIRIMANZI Jean Pierre; umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Nyabihu, avuga ko uyu mushinga uzakemura ibibazo byinshi abahinzi bahuraga nabyo, nk'akarere karangajwe imbere n'ubuhinzi buteye imbere.

Ati: " aho bigeze uyu munsi , nk'Akarere ka Nyabihu gafite ubuhinzi buteye imbere ari ku birayi, ku mboga n'imbuto uyu mushinga uzibandaho, navuga ko uziye igihe kuko uzadufasha kunoza ibyo abahinzi bari basanzwe bakora."

Ubushakashatsi bwakozwe mu isesengura ' mushinga bwerekanye ko umusaruro w'ubuhinzi bw'i'biranyi wangirika mu ku kigero kiri hagati ya 30% na 40%, nk'uko binashimangirwa n'abahinzi.

Uretse kubakirwa ubuhunikiro buzabafasha kubika umusaruro wabo igihe kirekire, uyu munshinga uzita no ku buhinzi bw'imboga n'imbuto, kubona imbuto zizewe ndetse n'indi mu rwego rwo gukungahaza abahinzi bo muri ibi bice bazajya banafashwa kwigishwa uko bahinga bya kinyamwuga binyuze mu makoperative yubuhinzi. 

@Bizimana Emmanuel/Isango Star-Nyabihu.

kwamamaza

  • Mehdi Mountather
    Mehdi Mountather
    Natural disasters of God's punishments since Noah's flood to this day in islam to avoid death by floods strong earthquakes tsunami volcano lightning tornadoes heatwave hailstones fires cyclone hurricane snow and sand storms Covid-19 meteorite non-Muslims to convert to Islam and Muslims to apply the Quran 100% in Tanzania in Rwanda and in the 7 continents May 5, 2024.
    13 days ago Reply  Like (0)

 Mar 29, 2024 - 14:15