Ngororero: Korozanya ingurube bwahinduye imibereho y'abaturage.

Umushinga wa Minagri ugamije gukura abaturage mu bukene no kubafasha kwigira bagafasha abandi , ufite intego yo koroza abaturage amatungo magufi  arimo ingurube zizagenda zihererekanywa hagati muribo mu rwego rwo kubakura mu cyiciro kimwe bakajya mu kindi. ni mugihe abatuye mu karere ka Ngororero bamaze kuzorozwa barashima ko bavuye mu bukene bukabije barimo abamaze korora inka.

kwamamaza

Bamwe baturage borojwe ingurube batuye umurenge wa Nyange mu kagali ka Gaseke mu karere ka Ngororero barashima ko bikuye mu bukene kuko ingurube ari itungo ryororoka buva.

umwe yagize ati:"Nahawe ingurube mu cyiciro cy'abantu ba mbere bazihawe mu kwezi kwa gatandatu. Nagiriwe ubuntu kuko iyo ngurube yaje ihaka. ubwo nayimaranye amezi abiri  kuko yabyaye mu kwa Munani nuko ibyara ibyana 8. Impano nahawe nanjye nayihereje  bagenzi banjye nuko ndavuga nti ese ko mbonye aka gafumbire, ntihari umuntu udafite ikintu yakuraho ifumbire? hari uwo noroje ikibwana cy'ingurube. None ubu naguze inka, ndi kubona ifumbire iturutse ku ngurube n'iturutse kur'iyo nka." 

" Ubu intego yanjye ubundi naringamije nti ndi mu cyiciro cya mbere! ngomba kuva mu cyiciro cya mbere, ntabwo nzahora mpabwa cyangwa nsabiriza  ahubwo nanjye nifuza kuzaha abandi. Ubu narayibanguriye kandi nteganya ko izabyara kandi ishobors kubyara amafaranga atari munsi y'ibihumbi 100." 

" Niyo nyana irahari, nayo matsinda arahari tuzagabana."

Undi ati: " Nari umukene ndi hasi mu cyiciro cya kabiri  ariko numva mfite intego yo kwiteza imbere nkazamuka ku buryo nagera no mu cyiciro cya gatatu."

Uwihoreye Patric;umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ ubukungu, avuga ko koroza abaturage amatungo magufi byabafashije kuza ku mwanya wa nyuma mu kurandura imirire mibi. Avuga ko  bungutse ubumenyi bugamije kubateza imbere ndetse n'umuco wo kwishakamo ibisubizo.

Ati: "Babahaye ibijyanye n'amahugurwa ajyanye no kwikura mu bukene, yo kwibumbira mu matsinda , yo kwikorera udushinga duciriritse. Yabagiriye n'umumaro ahari kurenza n'amwe mu matungo bahawe kuko barahuguwe bunguka ubumenyi. Bamaze gusobanukirwa n'uko umuntu abonye bike yabibyaza byinshi. Icyo rero no muri ya matsinda  bose bahuriramo , harimo kunga ubumwe, gusabana,  kungurana ibitekerezo na mugenzi wawe 

." Rero aya makoperative ni meza kuko noneho by'umwihariko uyu mushinga waje ari inyongeragaciro mu kurwanya igwingira. Mu rwego rw'iterambere, ni ikintu gikomeye kuko urazamura iterambere."

NSHOKEYINKA Joseph;Umuyobozi wuyu mushinga ugamije gukura abaturage mu bukene,  avuga ko icyo bagamije ari ugufasha abaturage kuva mu bukene, kandi bo ubwabo aribo babyikorerye batarinze gutega amaboko leta.

Yagize ati: " Uyu mushinga ugomba gusiga nanone ikintu cyo kuba bariya bari mu miryango ikennye, atari uguhora bahabwa gusa ahubwo tugomba no kubaherekeza bakava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi. Kandi bagomba no kwitura kugira ngo bigere no kuri bagenzi babo. Rero iyo urebye iyo miryango yatangiye kwitura bibanzirizwa cyane n'igice kinini ari nacyo gifata umwanya cyo gutegura bariya bantu."

" kuko  uhaye umuntu uri mu bukene ukamuha itungo ni ibiryo bihiye nk'inkoko. Rero bisaba imbaraga nyinshi zo kubanza gutegura uwo muntu."

uyu umushinga wa Leta y’u Rwanda ubarizwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ugamije kubakira ubushobozi abaturage batishoboye bari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 ukorera mu turere 15.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyali 46, ukazafasha imiryango kwigira ndetse ukazagera ku miryango 26 355. Mur'iyo miryango 23 400 ibarizwa mu kiciro cya 1 n’icya 2.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star.

 Apr 20, 2023 - 10:23