
Kayonza: Abimuwe ahacukurwa amabuye y'agaciro barasaba ingurane z'inzu zabo z'ubucuruzi
Jun 17, 2025 - 18:40
Abimuwe ahacukurwa amabuye y'agaciro mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, baravuga ko batunguwe nuko bahawe ingurane y'inzu imwe bari batuyemo gusa, ariko iz'ubucuruzi ntizabarwa ngo nazo babone ingurane zazo. Basaba ko bazihabwa kuko babura aho bakura amafaranga yo kwishyura inguzanyo za banki batse bazubaka.
kwamamaza
Umuturage umwe ati:"Ukaba ufite nk'inzu abamo n'iy'ubucuruzi noneho basatira ya nzu ubamo akaba ariyo bazaguha ingurane, indi ntayo bazaguha."
Avuga ko iyo nzu yayubatse ku mafaranga y'inguzanyo, ati:" Nkavuga nti reka nkorane na SACCO nguze amafaranga nshire inzu hariya nanjye izajya ingirira akamaro. Ubwo bakwimurira inzu imwe ukagira ikibazo."
Undi nawe ati:" Baduhaye inzu imwe yo kubamo ariko iyo yindi yapfuye ubusa. Iz'amanegise ( annexe) naho twubatse inzu y'ubucuruzi, baratubwiye ngo ntabwo bazayiduha. Nonese ubu ko bampaye inzu imwe, abo bana nzabareresha iki? Kandi nkaba naratanze muri Bank iyo nzu yindi, niza kuntereza bizagenda bite?"

Aba baturage bavuga ko izo nzu z'ubucuruzi ariko zavagamo ubwishyu bwa banki, none ubu bibakomereye kubona uko bishyura izo nguzanyo.
Bifuza ko n'izo nzu bazihererwa ingurane kugura ngo babone ubwishyu bw'inguzanyo batse banki bazubaka.
Umwe ati:"Baduha ingurane, icyo baduha twagishima. Baduhaye amafaranga nabwo twabishima kuko aha dufite iki? Ni inzu yonyine!"
Undi ati:"Ndasaba ko bakongera bakampa indi nzu isimbura ya ma annexe yanjye, na ya yindi y'ubucuruzi nkajya mbona uko ndihira abana."

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko bazajya kureba niba izo nzu zari zihari ndetse nicyo zakorerwagamo. Avuga ko ibyo bizifashishwa mu kubafasha kubaha ubujyanama bw'uko bakorana n'amabanki batsemo inguzanyo.
Ati:"Mu bizakorwa twazakurikirana abaturage tukamenya ubundi nyuma yo kubaka izo nzu imirimo yakorerwagamo no kujya inama ku buryo bakorana n'amabanki yabo. Ariko ntabwo turi buvuge ko tugiye kwishyura amafaranga y'inguzanyo bari bafite. Ibyo rero ni ibindi. Numva byaba ubujyanama, tukaganira nabo bagafashwa, ikibazo cyabo kikabonerwa umuti."
Ku rubdi ruhande, birasa nkaho nta cyizere ku baturage ko bashobora guhabwa ingurane z'izo nzu.
Kugeza ubu, imiryango icumi niyo imaze kwimurwa ahacukurwaga amabuye y'agaciro, ikaba yaratujwe mu mudugudu wa Muganza mu murenge wa Rwinkwavu.

Kuri ubu hasigaye kubakwa izindi nzu 56 zizatuzwamo imiryango yahasigaye. Icyakoda abo basaba ko mu kubimura, bazahabwa ingurane y'inzu bubatse ku ruhande kuko baba barazubatse kugira ngo zibafashe gutera imbere.
@Djamali Habarurema/ Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


