Gisagara-Rwasave: barataka gukatwa amafaranga ya mituweli bajya kwivuza bakabwirwa indi nkuru

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Rwasave barasaba kurenganurwa, nyuma yaho bamaze igihe bajya kwivuza bakangirwa kandi koperative yabo yitwa KOAIRWA ibabwira ko yabishyuriye ubwisungane mu kwivuza. Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko ikibazo butari bukizi ariko bugiye kugikurikirana.

kwamamaza

KOAIRWA ni koperative ihinga umuceri n'ibigori mu gishanga cya Rwasave kiri mu Murenge wa Save kikanambuka mu Karere ka Huye mu Mirenge ya Mbazi, Huye na Ngoma. 

Abahinzi bayigize bavuga ko bafite ikibazo cyo gukatwa amafaranga ku musaruro baba bejeje, bakabwirwa ko ari ayo kubishyurira mituweri ariko bajya kwivuza kwa muganga bagasanga batarayishyuriwe nk'uko babibwiwe.

Bavuga ko bibagiraho ingaruka zo kwiyishyuria ikiguzi cyose cy'ubuvuzi, abandi bakarembera mu rugo.

Umwe muribo waganiriye n'Isango Star, yagize ati:" dutanga mituweri ariko noneho igaca muri koperative. Hari igihe ugenda wagerayo bakakubwira ngo ntayihari."

Undi ati:" dutanga za mituweri ariko twese ntidupfa kuzibona. Nk'ubu nkanjye, mituweri ebyiri zikurikiranye zabashije kutaboneka. Tubona bipfira kuri aba bo hasi baba batinze nko kuyohereza, bayohereza bakayohereza ibice nuko ntibashe kwivuza."

Isango star yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'iyi koperative ntibwashoboye kubonaka ngo bugire icyo buvuga kuri ibi bibazo bibangamiye abahinzi.

Gusa umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Save, SIBOMANA Damien, avuga ko atazi iby'iki kibazo ahubwo agiye kugikurikirana.

Yagize ati:" ntabwo narinkizi, niba hadi ufite icyo kibazo yakigaragaza, abantu bakabafasha kugikemura. Umfashe niba hari ufite ikibazo, umubwire, nonaha ndi ku murenge naze mpite mufasha. Ntabwo tuba twifuza ko hari umuturage wagira ikibazo kuko nibo dushinzwe, tugomba kubafasha rwose."

Aba bahinzi b'umuceri bavuga ko uretse ayo bakatwa babwirwa ko ari aya mituweri ariko bagasanga ataratanzwe, hari n'andi bakatwa ntibabone icyemeza ko bayishyuwe. Basaba kurenganurwa byaba na ngombwa bakajya bahabwa amafaranga yose bakiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Gisagara.

 Apr 16, 2025 - 15:16