Kayonza: kwitabira ibiganiro bitangwa n’ubuyobozi bifasha urubyiruko kumenya amahirwe rwabyaza umusaruro

Urubyiruko rwo mur’aka karere ruravuga ko kwitabira ibiganiro bitegurwa n’ubuyobozi ku ngingo zitandukanye birufasha kungukiramo byinshi. Ruvuga ko bituma rumenya amakuru y’ahantu hari amahirwe rwabyaza umusaruro maze rugatera imbere. Nimugihe Ubuyobozi bw’akarere rushishikariza urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe menshi ahaboneka arimo n’ubuhinzi.

kwamamaza

Ibiganiro bihabwa urubyiruko ku ngingo zitandukanye ni imwe mu nzira zishobora gutuma ruhumuka amaso rukabona aho rushobora kunyura kugira ngo rubashe gutera imbere.

Aha hari nko mu  mu biganiro itumirwamo n’abafite aho bageze bakarwereka uko babigenje.

Ibi bishimangirwa n’urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza, aho bavuga ko iyo bitabiriye ibiganiro nk’ibyo bihuza urubyiruko babyungukiramo byinshi kuko berekwa uko babyaza umusaruro ibitekerezo bifitemo bikabafasha gutera imbere.

Umwana w’umukobwa ukibyiruka, yagize ati: “ nabonye ko hari byinshi nshobora gukora mbihuje no kwiga. Mfite imishinga nateganyaga ariko nayitinyaga kubera amasomo. Arimo banyeretse uburyo nshobora kubihuza kandi bigakunda.”

Yongeraho ko “nshobora nko korora inkoko! Nshobora kuzihereza umuntu akazindagirira kuko muri weekend ntiga, nafata umwanya nkajya njya kureba uko bimeze. Ibyo ni ibintu yoroshye cyane nuko nkabasha kwiteza imbere mbifatanyije n’amasomo.”

Mugenzi we avuga ko haba hakenewe kubakangura. Ati: “ iyo umuntu afite amakuru y’ibihari, ninaho hava intandaro yo gukora ibihari. Icyo turakora ni ukumenyekanisha ko ayo mahirwe ahari, youth connect channel, abafatanyabikorwa bari mu karere ndetse n’abakorera mu murenge.”

Undi ati: “ icyo urubyiruko dukwiriye gukora ni ugukora vuba  kuko ighe kiba kiri kuducika. Ikindi ni uko hari uburyo bwinshi … hari abakoresha bakenera abakozi bakababura.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko guhuriza hamwe urubyiruko rukwerekwa amahirwe atandukanye kugirango ruyabyaze umusaruro, rureke kunyura iz’ubusamo zishobora gutuma rwisanga ahantu habi ndetse rukaba rwabihomberamo.

Ati: “ mu karere ka Kayonza harimo imishinga itandukanye nk’uwa KIWI…ndetse na gahunda zisanzwe zo guteza imbere amakoperative, aho urubyiruko rwinshi rwagiye rwiteza imbere.”

Arukangurira kubyaza umusaruro amahirwe menshi ari mu buhinzi.

Ati: “ amahirwe menshi ari mu buhinzi! Hari urubyiruko rwagiye rugana akarere rugahabwa ubutaka bwo guhinga ndetse banabona inkunga. Hari nka koperative imwe yahawe miliyoni 100 na minisiteri y’urubyiruko.”

Uretse kuba ibiganiro bihuza urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza birufasha kubona amahirwe rushobora kubyaza umusaruro, binigirwamo ingamba zakwifashishwa mu guhangana n’ibibazo birwugarije birimo ibiyobyabwenge n’ubusinzi, abangavu bagenzi babo baterwa inda z’imburagihe ndetse n’ibindi bitandukanye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Apr 8, 2024 - 10:42