Rubavu: Abasenyewe n'imikino y'amahirwe izwi nk'ibiryabarezi barashima umwanzuro wo kubifunga.

Abasenyewe n’imikino y’amahirwe barashima umwazuro mwiza Leta wo guhagarika Ibiryabarezi. Basaba ko nibyo bahishe mu byumba byafatwa.Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bukomeje kubishakisha hakoreshejwe imbaraga kugira ngo n'ibisigaye bifatwe.

kwamamaza

Nyuma y'uko hatangajwe itangazo rya minisiteri y’ubucuruzi n’inganda rihagarika by'agateganyo imikino y'amahirwe yifashisha imashini z’itwara ibiceri zizwi nk’ibiryabarezi, no mu karere ka Rubavu naho byarahagaritswe.

Turikumwenimana Jean Bisco ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Kanzenze  wo mur'aka  karere, Avuga ko we na bagenzi be basenyewe n'ibiryabarezi ndetse hari nabahamariye imitungo yabo.

 Mu buhamya bwe, yagize ati:“Narimfite amafaranga menshi cyane, mfite n’akabari nuko satani agiye kumpa, ampa icyo kiryabarezi ngo kibe kiri mu kabari kanjye! Nanjye nshuruza bibiri nagamo ngo ndarya igihumbi nuko ngiye kureba nsanga akabari kararangiye! Nuko mba nsizeho n’igare ryanjye nuko naryo kiba kiraririye kirarirangiza da! Nuko aravuga ati sindakomeza kubana nawe nta kintu ugisigaranye nuko aba aragiye[umugore].”

Undi ati: “ naragendaga ngakora nuko ayo nakoreye yose nkayashyira mu kiryabarezi! Twarashanaga kuko niba nakoze, ayo nakoreye yose nayataye mu kiryabarezikandi ngataha nkeneye kurya!”

“ Njyewe nzi abantu benshi batanze amagare, byinshi barabitanga nuko umuntu akajya iwe niba hari n’agastyle[akambaro keza] wifitiye ukakazana! Ibiryabarezi ntacyo byadusigiye.”

Umwe agiga ko yigeze no gutanga indishyi kubera ikiryabarezi, ati: “ njyewe nigeze no gushwana na nyiracyo nuko baramfata banjyana mu ba metontanga ibihumbi 40!”

Uyu munsi aba baturage byasenyeye n'ibiryabarezi bavuga ko nubwo bishimira ko byafashwe, ariko hari n’ibindi bigihishwe mu mazu bifuza ko nabyo byafatwa.

Ati: “Buriya ni ikintu leta yadukoreye! Gusa n’ubu birahari rwihishwa kuko njye ndahazi aho bakina!”

Undi ati: “ ni ukubimenagura byose, ahubwo ni ukuza tukajya tubibarangira kuko ubu basigaye babikina rwihishwa! Yewe n’umugabo agurisha umurima nuko yarangiza akagenda akiherera aho kiri mu cyumba agakina, agakinaaa… nuko umugore yamubaza ngo ya mafaranga ari hehe…!”

Icyakora Kambogo Ildephonse; umuyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko bakomeje gukoresha imbaraga babishaka.

Kambogo, ati: “Ibitarafatwa bizafatwa kuko hari abashobora kuba barabihishe ariko mu byukuli(...) imiryango yagiye itaka, ikaryana kubera ibiryabarezi! Turashaka gufasha imiryango kugira ngo yiyubake, abakora business biyubake! Rero n’ibityarafatwa bizafatwa rwose.”

Itangazo rihagarika imikino y'amahirwe ryashizwe ahagaragara ku italiki ya 20 Ukwakira, rigaragaza ko mu rwego rwo kunoza iyi mikono y’amahirwe, Minisiteri Y’ubucuruzi n’inganda Minicom ihagaritse impushya zari zarahawe abakoresha ibiryabarezi.

Abatuye akarere ka Rubavu bavuga ko bishimiye iki cyemezo nyuma y'uko byasaga n’ibyabagize imbata zabyo,  ndetse bikanabateranya n’imiryango yabo.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/iBLix7zCK3s" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@Emmanuel Bizimana/Isango star - Rubavu.

 Oct 27, 2022 - 12:35