Iburasirazuba: Umusaruro w'imbuto zo mu mushinga KIIWP witezweho kuzamura iterambere ry’abazihinga

Abahinzi b'imbuto mu mushinga KIIWP mu mirenge ya Kabarondo na Murama mu karere ka Kayonza na Remera yo muri Ngoma, baravuga ko umusaruro w'imbuto bari kubona utanga ikizere cyo kuzamura ubukungu n'iterambere ryabo. Nimugihe mbere babanje gushaka kwanga kuzitera bazi ko zizatuma basonza. Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi isaba abahinzi kongera imbaraga mu buhinzi bwabo kugira ngo bazahaze amasoko Leta yabashakiye.

kwamamaza

Abaturage bo mu mirenge ya Kabarondo na Murama yo mu karere ka Kayonza bahinga imbuto mu cyanya cyazo cy’umushinga KIIWP, bavuga ko mbere babwirwa guhinga imbuto babanje kwikanga ko zitazatanga umusaruro.

Bavuga ko bumvaga ko bazicwa n'inzara ariko kugeza ubu, umusaruro bari gukuramo n'uwo biteze urashimishije bitandukanye n'uko babitekerezaga.

Umubyeyi umwe muribo yagize ati: “ kubyakira byabanje kutugora, tuti ese noneho ntitugiye kwicwa n’inzara?! Ntitugiye kugira ikibazo! Izi mbuto bazanye zizaturamira ryari? Tutazirya ryari? Ariko ubu turimo kubona ibyiza byabyo. Ubu imbuto zitangiye kwera, turasarura. Abana bagiye kuva mu mirire mibi.”

Undi ati: “ nkuko mubibona, …mu mirima yacu bateye ni uku zimeze ndetse umusaruro wa mbere wabonetse umwaka ushize. Turi mu byishimo by’uko tugiye kwinjira mu musaruro kandi uzatugirira umumaro. Ubu tugurishije rimwe.”

Dr. Geraldine Mukeshimana; Visi Perezida w'ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, IFAD, avuga ko intego z’umushinga KIIWP zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe zirimo kugerwaho.

Anavuga ko n’abahinzi b’imbuto babyungukiramo,bityo agashima uburyo babyaje umusaruro amahirwe make bahawe.

Ati: “ icyari kigamijwe kwari ukureba ese abaturage bugarijwe n’amapfa ni ikihe gihingwa cyabagirira akamaro igihe kirekire?! Niyo mpamvu ari biriya by’imbuto twasuye, ariko harimo no kureba uko bagenda bahangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

“amasomo tuba dukuyemo nka IFAD ni uko ibikorwa bitoya nk’ibi biba bigaragaza yuko bifite ubushobozi bwo guhindura imibereho myiza y’abaturage. Icyo nabonye ni uko aba bahinzi bagize amahirwe ariko babashije kuyabyaza umusaruro.”

Mugihe umusaruro w'imbuto ushobora kuzaba mwinshi abahinzi bakawuburira isoko, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, Eric Rwigamba, yavuze ko amasoko y'umusaruro w'imbuto ahari, bityo abahinzi bakwiye gushyira umutima hamwe kuko umusaruro wabo utazabura isoko.

Ati: “ dufite amasoko menshi ya Avoka, imyembe; murabizi ko dukura imyembe mu bihugu duturanye. Ni ukuvuga ko utarajya kur’iki cyiciro cya kabiri cyo kongera umusaruro, tubanze twumve ko n’isoko ry’izo mbuto rirahari mu Rwanda ariko no hanze dufite ibihugu byinshi bishaka Avoka.”

Kugeza ubu, mu cyanya cy'imbuto mu mushinga KIIWP wo mu karere ka Kayonza n’igice cya Ngoma, hateye ibiti by'imbuto ibihumbi 440 birimo avoka, ibifenesi, imyembe, amacunga ndetse n'ibinyomoro.

Ibi biti by’imbuto byose bihinze kuri hegitari 1337 zo mu mirenge ya Kabarondo na Murama yo mu karere ka Kayonza, ndetse na Remera yo mu karere ka Ngoma.

Biteganijwe ko icyiciro cya kabiri cy'uyu mushinga kizakorera mu mirenge 9, aho umubare w’abaturage bazawungukiramo uziyongera ukagera ku bihumbi 40, bavuye ku bihumbi 4.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 May 23, 2024 - 12:40