Ntibari bazi ko kwita umwana izina ry’irigenurano ari ukumuhohotera !
Sep 27, 2023 - 20:13
Hari abaturage bavuga ko batari bazi ko kwita umwana izina ry'irigenurano rimutera ipfunwe, ndetse ari n’ icyaha cy'ihohotera rikorerwa abana. Gusa bavuga ko batazabyongera ndetse bazajya bakebura bagenzi babo bagifite imyumvire nk’iyo.
kwamamaza
Ni kenshi usanga ku maradio n'ibinyamakuru byandika…hatambutswa amatangazo asaba guhindura amazina. Urugero n'uwahoze yitwa SINAMENYE wasabye guhinduza iri zina avuga ko bitewe n'uko ryamuteraga ipfunwe ku buryo yatinyaga no kurivuga mu bantu igihe yabaga barimubajije.
Ku ruhande rw'ababyeyi bavuga ko impamvu bita abana amazina nk'ayo y'amagenurano biterwa n'ibihe baba barimo biba bitaboroheye bigatuma bacisha ako gahinda mu mazina bita abana babo.
Umwe mu baganiriye n’Umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “hari igihe ubyara umwana bitewe n’ibibazo warufite muri iyo minsi utaramutwita cyangwa igihe wamutwitiye, noneho watwita ukavuga ngo nimbona Imana imfashije nkabyara umwana wanjye nzamwita Ntirivamunda!”
Undi mubyeyi yunze murye, ati: “ikibazo cyo kwita izina rigendanye nuko waba umuhohoteye, nanjye bitewe nuko umudamu yaba ankoreye nka gutyo nararimwise ariko nabisabira imbabazi. Rwose nise umwana Ntawugashira, ntabwo rwose narinzi ko ari ukumuhohotera!”
Gusa aba babyeyi bavuga ko ibyo batazabyongera, umwe ati“ nk’urugero, nkanjye nigeze kugira ibibazo ntwite nuko ndavuga ngo ndamutse mbyaye umwana wanjye namwita Ndaribitse! Gahunda dufite ni uko wakwita umwana izina riri mu cyerekezo, tukava mu mazina ya kera.”
Undi ati“ muri iki gihe ni vision turimo, niba umwana wawe avutse ni ukumwita Irasubiza…mbese amazina atagendanye n’amagenurano.”
Nubwo ababyeyi bishimira kwita abana babo amazina y'amagenurano ashobora gutera abo bana ipfunwe mu bandi, ibyo nabyo bigize icyaha cyo guhohotera umwana ndetse kinahanwa n'amategeko.
NTAGANIRA Munana Emmanuel; umuyobozi w'ishami rishinzwe gukumira ibyaha mu rwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, avuga ko hari akaga ababyeyi nk'abo bahura nako nibadahindura imyumvire nk'iyo.
Ati: “hari amazina ubu wita umwana tukakujyana muri RIB kuko binyuranye n’itegeko… Bapfakubyara, Mundanikure, Hishamunda, Makimbirane, Mbarimombazi, Rwasurutare, Mukagatare,….ayo mazina! Wamwise Ntwari akazaba intwari?”
Ubusanzwe amazina y'amagenurano ashobora gutera ipfunwe abana bayiswe akunze kugaragara cyane mu bice byo mu ntara y'Iburasirazuba. Gusa muri iki gihe arimo kugenda agabanuka bitewe n'iterambere ndetse n'imbaraga ubuyobozi burimo gushyiramo kugira ngo imyumvire nk'iyo ihinduke.
Hari kandi n'itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo 42, riha uburenganzira umuntu ushaka guhinduza amazina kuyihinduza bitewe n'impamvu zitandukanye.
@Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


