Nta muntu wasabye Perezida Trump gufata izi nshingano - Perezida Kagame yashimye Perezida Donald Trump

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RD Congo bashyize umukono ku masezerano y'amahoro i Washington muri Amerika aho Perezida Donald Trump yavuze ko abafitiye "icyizere cyinshi bombi" ko "bazubahiriza ibi biyemeje".

kwamamaza

Aba bategetsi bombi Donald Trump yabanje kubakira mu biro bye muri White House mbere y'uko berekeza ku kigo cyamwitiriwe gusinya aya masezerano.

Ni umunsi wari utegerejwe kuva mu kwezi kwa Nyakanga(5) nyuma y'uko uyu mwaka waranzwe no gushyamirana gukomeye mu magambo hagati ya Kagame na Tshisekedi, ndetse byageze aho biba kwibasirana ubwabo.

Perezida Kagame yashimye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kuba yarazanye uburyo bw'inzira y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC, akemeza ko butanga icyizere kuko butarimo kubogama.

Yagize ati “By’umwihariko, ndashimira Perezida Donald Trump. Nta muntu wasabye Perezida Trump gufata izi nshingano. Akarere kacu ntikari mu tuvugwaho cyane ariko ubwo yabonaga amahirwe yo gutanga umusanzu we ku mahoro, yahise ayafata. Aya makimbirane amaze imyaka 30, twabonye ubuhuza butagira ingano, ariko nta na bumwe bwabashije gukemura ibi bibazo.”

Perezida Kagame yashimiye kandi bagenzi be baturutse mu bihugu bya Afurika, bakitabira isinywa ry'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC, ryabereye i Washington muri Amerika rihagarariwe na Perezida Donald Trump.

Ati "Ndashimira bagenzi banjye b'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma bavuye muri Afurika ku bwitabire bwanyu. Ni igihamya ko iyi nzira y'amahoro ishyigikiwe mu buryo bwose bukenewe."

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa DRC, bashyize umukono ku masezerano y’amahoro ya Washington D.C.

Aya masezerano agamije gushyira iherezo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, yashyiriweho umukono imbere ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Kane.

 Dec 5, 2025 - 09:23