
Norvege yoherereje u Rwanda Francois Gasana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside
Aug 8, 2025 - 11:03
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kanama 2025, Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye umunyarwanda witwa Francois Gasana alias Franky Dusabe woherejwe n’Igihugu cya Norvege kuza kuburanira mu nkiko z’u Rwanda kubera ibyaha akekwaho bya Jenoside.
kwamamaza
Mu mwaka wa 2007 Gasana yakatiwe n'urukiko Gacaca rwa Nyange ahanishwa igifungo cy'imyaka 19 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Francois Gasana yavutse mu mwaka wa 1972, muri selire ya Bitabage, segiteri ya Ndaro, akarere ka Ngororero, mu ntara y'Iburengerazuba. Mu gihe cya Jenoside Gasana yari umunyeshuri, akaba yarabaga mu ntara y'Uburengerazuba, akarere ka Ngororero, muri segiteri ya Ndaro.
Yoherejwe na Norvège nyuma y'imyaka irenga ibiri afatiwe mu Mujyi wa Oslo mu Kwakira 2022.

Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda burashimira ubufatanye bw'inzego z'ubutabera za Norvege, mu kurwanya ibyaha muri rusange, ndetse n'uruhare rwabo mu rugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


