Niger: Igisilikari kirinda Perezida Bazoum cyamuhiritse, ibintu bihindura isura!

Ku mugoroba wo ku ya 26 Nyakanga (07) 2023, nibwo igisilikari kirinda umukuru w’igihugu muri Niger cyatangaje ko gihiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum, mu itangazo ryasomwe n'umwe muri bo kuri televiziyo y'igihugu i Niamey, mu izina ry'inama y'igihugu ishinzwe gucunga umutekano. Colonel-Major Amadou Abdramane Sandjodi yatangaje ko iri hirikwa ku butegetsi ryatijwe umurindi n’ibibazo by’umutekano muke byakomeje kwiyongera mur’iki gihugu. Kugeza ubu, ibintu byahindutse, imipaka irafungwa.

kwamamaza

Mu murwa mukuru Niamey, bwakeye ibintu bituje, abaturage bahagaritse byose kubera impinduka z’ibyabaye mu gihugu.  Mu murwa mukuru, mu mihanda nta rujya n’uruza nyuma yaho igisirikari gitangarije ko ibikorwa byo guhura cyangwa imyigaragambyo byemewe.

Mu bigo bya gisilikari, naho nta rujya n’uruza cyangwa koherezwa mu bikorwa bya gisilikari runaka.

 Abinyujije kuri Twitter, Hassoumi Massoudou; minisitiri w’ububanyi n’amaganga,  yatangaje ko ariwe muyobozi wa Guverinoma w’abagetango, anagaruka kubyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Mu gisilikari harimo imishyikirano!

Itangazwa ry’ihirikwa ry’ubutegetsi no gushyiraho akanama gashinzwe kurengera igihugu (CNSP) byabaye mu ijoro rimwe, ubwo byatangazwaga mu kiganiro kuri televiziyo y’iki gihugu.

Abantu icumi nibo bagaragajwe amasura yabo, muribo abazwi ni abajenerali babiri; umwe ni . Barmou Batoure; umuyobozi w’ingabo zidasanzwe (COS) hamwe na Gen Toumba; umuyobozi wungirije w’ingabo za Niger.

Abandi ni abari bahagarariye izindi nzego zitandukanye mu gisilikari cya Niger barimo umuyobozi w’ingabo zirinda  igihugu, bagaragaza ko impande zose zo mu gisilikari zishyize hamwe. Icyakora, Gen Abdourahmane Tchiani, umuyobozi w’ingabo za Perezida, we ntabwo yarahari.

Gen Salifou Mody wagizwe ambasaderi wa Niger muri Leta zunze ubumwe za Emirats, nyuma yo kuva mu ruzinduko muri Mali ubwo yari umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu [muri Kamena (06) umwaka ushize] ashobora kuba ariwe urayobora akanama gashinzwe kurengera igihugu, CNSP.

Ku wa gatatu habaye ibiganiro bikomeye mu gisilikari. Gen. Abdourahmane Tchiani, ufatwa nk’inkomoko y’irihirikwa ry’ubutegetsi, nyuma yo gushyira perezida Bazoum ahantu acunzwe cyane, yagize ikibazo cyo gukusanya izindi ngabo mu gisilikari kugira ngo bakorere hamwe muri uwo mugambi.

RFI ivuga ko umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda igihugu yabanje kwanga, hamwe n’ukurije abajandarume, banze kubiyungaho bituma ibintu birushaho kuba bibi , ndetse mu gihe kimwe hashobora kubaho guhangana.

Nyuma haje kubaho imishyikirano ikaze yatumye bashyiraho amasezerano ari nayo yatangajwe kuri televiziyo y’igihugu ku mugoroba washize.

 Imipaka yafunzwe, hashyirwaho ibihe bidasanzwe mu gihugu, ibigo birafungwa!

colonel-major Amadou Abdramane Sandjodi; ushinzwe gutangaza amakuru na siporo, akikijwe n’abandi basilikari 9 bari mu myambaro isa, yatangaje ko “twebwe, ingabo zo kurinda umutekano twateraniye muri CNSP, dushyira iherezo ku butegetsi muzi.”

Mu itangazo yagize ati: “Uyu munsi, ku ya 26 Nyakanga (07) 2023, twe, abashinzwe kurinda n’umutekano, twateraniye mu Nama y’igihugu ishinzwe kurengera igihugu (CNSP):

- twahisemo guhagarika ubutegetsi muzi. Ibi byatewe n’umutekano wakomeje kugabanuka , imicungire mibi y’ubukungu bw’igihugu ndetse n’imibereho myiza.

- dushimangiye ko twiyemeje kubahiriza ibyo Niger  yiyemeje.

- Turahumuriza umuryango yo mu gihugu ndetse na mpuzamahanga ku bijyanye no kubahiriza ubusugire bw’umubiri n’imyitwarire by’abategetsi bakuweho, hakurikijwe amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Amahanga yasabwe kutivanga!

Yanavuze ko ibigo byose byakoraga muri repubulika ya 7 bihagaritswe, ati: “ “Inzego zose zo muri Repubulika ya karindwi zirahagarikwa. Abanyamabanga bakuru ba Minisiteri bazita ku  bintu biriho. Inzego z’ingabo n’umutekano zirimo gukemura iki kibazo. Abafatanyabikorwa bose bo hanze basabwe kutivanga. ”

Uku kutivanga kwatangajwe mugihe Patrice Talon; Perezida wa Benin,  ategerejwe mur’uyu wa kane I Niamey kugira ngo ahuze impande zombie [Igisilikari n’ubutegetsi bwakuweho].

Yakomeje kuvugana na Perezida wa Niger wahiritswe ku butegetsi, perezida wa ECOWAS/ CÉDÉAO wamaganye impinduka zose z’itegeko nshinga muri Niger. Nimugihe kandi, muri iki gihugu ingabo z’amahanga: iz’Leta zunze ubumwe z’ Amerika ndetse n’iz’Ubufaransa.

Col Gen madou yagize ati: “Imipaka y'ubutaka n'ikirere irafunzwe kugeza igihe ibintu bizagenda neza. Guhera uyu munsi hashyizweho isaha yo gutahiraho mu gihugu hose, guhera saa ine z’ijoro kugeza saa kumi n'imwe za mugitondo kugeza igihe cyose hazashyirwaho amabwiriza mashya.

 Jul 27, 2023 - 11:36