Ngororero: Urwego rw’Umuvunyi rwamaganye ihohoterwa rikorerwa abagabo.

Urwego rw’Umuvunyi ruramagana byimazeyo ihohoterwa rikorerwa abagabo bo mu murenge wa Ngororero rikozwe n’abagore bashakanye. Ni nyuma yaho bmwe mu baturage bo mur’ aka gace bagaragaze ko iki kibazo gihari kandi inzego z’ubuyobozi zitagikemura uko bikwiye.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo urwego rw’Umuvunyi rwari mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane. Ni ibikorwa byabereye mu murenge wa Ngororero wo mu Karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba ku wa kabiri.

Ubwo uru rwego rwakiraga ibibazo by’akarengane, hagarutswe kibazo cy’abagabo bahohoterwa n’abagore bashakanye.

Akumuntu Delphine, umwe mu baturage bagaragaje iki kibazo yagize ati: “abagabo bigeze aho bari gukubitwa. Umugore akagenda akabeshya gitifu w’Akagali nuko agaca amande umugabo. Aho umugore ajya gucuruza agataha n’ijoro yasinze, naho umugabo yiriranywe abana, ateka ndetse yita no ku matungo yahira nuko umugore akaza ahonda urugi saa moya! Umugabo yagira ngo aravuze nuko gitifu akamuca amande!”

 Uyu mugore anavuga ko atanga amakuru aho iri hohoterwa ribera ariko ubuyobozi ntibubihe agaciro ahubwo bakamushinja kuvugira abagabo.

 Ati: “Kuri iki kibazo, murambabarira kuko Mayor namuhamagaye inshuro nyinshi ariko kuko agira akazi kenshi ntiyamfata. Ariko nagerageje kuvugisha gitifu w’Umurenge aranseka, arambwira ngo ‘ubwo noneho ugiye kurenganura abagabo!’ ndabiceceka ndavuga ngo ikibazo nzakibaza.”

Nkisi Christophe, uyobora akarera ka Ngororero avuga ko nta kibazo cyihariye cy’iri hohoterwa bafite muri aka karere, ariko yamagana abahohotera abandi.

Ati: “ Yatugaragarije ko iyo bagiye ku tugali bitakirwa kuko mu byukuli ntabwo ari umuco usanzwe cyangwa se ni ibintu abantu baba batamenyereye. Ariko icyagaragaye ni uko n’abagabo bahohoterwa. Icyo tugiye gukora ni bwa bukangurambaga ku badamu, ariko atari bo gusa no ku bagabo kugira abantu babane mu buryo bwo kubahana, buri wese agire uburenganzira mu buryango.”

 Nirere Madaleine; Umuvunyi mukuru,  yamaganye yivuye inyuma aba bagore bahotera abagabo ariko kandi anenga abayobozi banga gukemura ibi bibazo.

 Ati: “Akenshi ni ibibazo bishingiye ku muco ariko ntibivuze ko n’abagabo badahohoterwa kuko hari n’abagore usanga bafite imyitwarire ibangamye cyangwa se yo guhohotera bagenzi babo ntibaborohere.”

Aha rero tugaruka ku nzego, ku kwigisha abaturage kuko ihohotera ntabwo rireba umwe ngo risige undi. Niba umuntu yahohotewe ari umugabo, ntabwo bakagombye kumuseka cyangwa ngo bavuge ngo urabeshya! Ahubwo bakagombye gukora iperereza, bakabaza abaturage noneho bakaza bakabungira mu muryango.”

Abantu baba bagomba kugaragaza ibibazo noneho n’inzego zikabyumva nkuko zumva ibindi bibazo, zikinjira mu mizi y’ikibazo kandi bakagikemura.”

Akarere ka Ngororera kari ku mwanya wa mbere mu turere dufite abana benshi bagwingiye ndetse makimbirane yo hagati akaba ari mu bishobora gutuma ababyeyi batabona uko bita ku bana babo bigateza iki kibazo cyo kugwingira, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’aka karere.

Icyakora buvuga ko buharanira gusubiza hasi ikigero cy’igwingira. Iruhande rw’ibi kandi, izi nzego z’ubuyobozi zirasabwa gukurikirana aya makimbirane y’abashakanye ariko ikibazo cy’abagore bakubita abagabo babo.

@ Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Nov 9, 2022 - 11:18