
Ngororero: Hafunguwe umuyoboro ugeza amazi ku baturage barenga ibihumbi 13, abaturage hari icyo basabwa
Mar 21, 2025 - 11:13
Mu karere ka Ngororero mu ntara y'Iburengerazuba, hafunguwe umuyoboro w'amazi witezweho guha amazi meza abaturage barenga ibihumbi 13 bo mu mirenge 7 muri 13 igize ako karere.
kwamamaza
Ku bufatanye na Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD) hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), hafunguwe ku mugaragaro umuyoboro w’amazi mu karere ka Ngororero, ufite ubushobozi bwa metero kibe ibihumbi 3 ku munsi.
Uyu muyoboro uje uza gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mujyi wa Ngororero ndetse no mu mirenge 7 yagejejwemo ayo mazi muri 13 igize ako karere.
Prof. Omar Munyaneza umuyobozi mukuru wa WASAC ati "muri uyu mujyi wa Ngororero byatugoraga kuwuha amazi ku buryo hari igihe twabasaranganyaga, ukabona nk'umuturage ayabonye 1 mu cyumweru hakaba n'igihe tuyabaha rimwe cyangwa kabiri mu byumweru bibiri ariko uyu munsi icyacyemutse nuko nibura burimunsi amazi araboneka kuri aba baturage bo muri uyu mujyi wa Ngororero ndetse n'imirenge ishamikiyeho igera kuri 7 ku mirenge 13 igize aka karere ka Ngororero".
Ibyo ngo ni igisubizo cy’ibibazo by’uruhuri ku batuye muri ako gace bahuraga nabyo bitewe n’amazi mabi bakoreshaga kandi nayo bakayakura kure.

Umwe ati "ikibazo cy'amazi cyari gihari aya mazi batarayatuzanira, twaradahaga ndetse tukajya kuyashaka no mu masoko, amazi yazaga ari makeya cyane ariko aho amazi yaziye ubu abana bari kujya ku ishuri bavomye hafi badakererewe natwe turi kunywa amazi meza, imbogamizi twari dufite tutarabona amazi abana barwaraga amavunja n'inzoka ariko ubungubu no kwa muganga ikibazo cy'inzoka ntabwo bagihura nacyo kubera amazi meza dufite".
Undi ati "amazi dusigaye tuyavoma atwegereye nta kongera gukora urugendo rwakure, twageraga mu rugo ibirenge byahiye byabyimbye none ubu tugenda tuyafatira hafi, ni nkaho atwegereye mu rugo iwacu neza n'umwana w'uruhinja yajya kuyavoma akayazana".
Gemma Maniraruta, Umuyobozi mukuru ushinzwe amazi isuku n'isukura muri Minisiteri y'ibikorwaremezo avuga ko nubwo bishimira amazi meza bahawe ariko ngo nabo hari icyo inzego z'ubuyobozi zibasaba.

Ati "icyambere ni ugukoresha neza amazi tubahaye bakiteza imbere, igihe bakoreshaga bajya gushaka amazi kure bagikoreshe mu bindi, ikindi tubasaba ni ubufatanye mu gucunga neza ibikorwaremezo by'amazi, hakunze kugaragara ikibazo cy'ibikorwa byangirika biturutse ku bujura cyangwa se kutitabwaho, amatiyo ntibayangirize mu gihe cyo guhinga ariko kandi tukanabasaba ko batubera ijisho kugirango nundi uwo ariwe wese ushobora kugira uruhare mu kwangiriza ibi bikorwa bamutubwire dufatanye n'inzego zibishinzwe dushobore kubigisha ko ibikorwa ari ibyabo babifate neza".
Uyu muyoboro ugeza amazi mu ntera y’ibirometero birenga 200, ufite ibigega binini bisaga 40 hamwe n’amavomo mato arenga 110, witezweho kuzamura ikigero cy’amazi meza muri Ngororero kikava kuri 68,6% kikagera kuri 80%, ibyo byunganira imibare yerekana ko abanyarwanda babona amazi meza ku kigero cya 82,8% mu gihe intego ari uko buri munyarwanda agomba kugerwaho n’amazi meza ku kigero cy’100%.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Ngororero
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


